REMA irasaba kugenzura ibinyabiziga bisohora ibyuka bihumanya ikirere

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/04/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’ibidukikije mu Rwanda (REMA) kirahamagarira ba nyir’ibinyabiziga kugabanye gukoresha imodoka zisohora ibyuka bihumanya ikirere.
Umyobozi ushinzwe gukurikirana ibidukikije muri REMA, Jean Marie Vianney Tuyisenge avuga ko ibi bizagira uruhare mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere. Aganira n’ ikinyamakuru The New Times yagize ati: “Turasaba abantu bose bafite imodoka kuzisuzumisha buri gihe kugira ngo bafashe gukemura ikibazo cy’ibyuka bihumanya.”
Yavuze ko ibinyabiziga bisohora umwotsi bibangamira ubuzima bw’abantu.
Yagaragaje ko imyuka ihumanya ikirere ifitanye isano naza kanseri zitandukanye, mu gihe nazo zigira uruhare mu kwangirikaa kwa ozone.
Yavuze ko abafite imodoka batagomba kwitiranya uburyo bwo gusuzuma ibinyabiziga busanzweho kuko“Kugenzura ibinyabiziga bifite moteri bikorwa nyuma yigihe kinini, mugihe kugenzura imodoka yawe bigomba gukorwa buri gihe.”
Tuyisenge yongeyeho ko iyo ibinyabiziga bikoreshejwe mu buryo bukwiye, bigira ingaruka nziza ku buzima bwa muntu.
Yavuze ko isuzuma ryakozwe mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi ya kabiri nka Huye na Rubavu ryerekanye ko abafite imodoka n’abashoferi muri rusange batitaye ku bijyanye no gufata neza ibidukikije.
Eng. Bernard Kabera, Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge mu Rwanda (RSB), yavuze ko abafite imodoka n’abashoferi bagomba kumenya ko bafite uruhare runini mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.
Ati: “Twabonye ko abantu batazi isano iri hagati y’imyuka y’ikirere n’imihindagurikire y’ikirere, ariko bagaragaza ubushake bwo guhinduka iyo babimenyeshejwe”.
Ati: “Ariko ntibakirengagize ikibazo cyo kurengera ibidukikije; ibyo byuka nabyo bigira ingaruka zitaziguye ku buzima bw’abantu ”
ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’ibidukikije REMA gitangaza ko harigutegurwa Ubukangurambaga buhuriweho na RSB ndetse na polisi y’igihugu bugamije gukangurira abantu kwirinda gukoresha ibikoresho bigira uruhare muguhumanya ikirere kuko biri mubituma habaho imihindagurikire y’ikirere.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/04/2022
  • Hashize 2 years