Reba video y’ukuntu Donald Trump yarashwe

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarashwe ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Leta ya Pennsylvania, abashinzwe umutekano bahita batabara bamukura aho yavugiraga ijambo igitaraganya, gusa yagaragaye ava amaraso mu maso hafi y’ugutwi.

Mbere yo guhungishwa, Trump yasabye abashinzwe umutekano we guhagarara gato, maze azamura ukuboko kw’iburyo asa nk’uwerekana intsinzi ku bari bamukurikiye.

Inzego z’umutekano zatangaje ko uwagerageje kurasa Trump na we yahise araswa ndetse agapfa, n’ubwo hari umwe mu baturage na we wahasize ubuzima, hakaba hari n’undi urembye nyuma yo gukomeretswa n’isasu.

Donald Trump yakomerekeye muri uko kurasa, agwa hasi ubundi atabarwa n’abashinzwe ubumtekano nyuma y’uko urusaku rw’amasasu rwumvikanye ubwo yatangiraga kuvuga ijambo. Ubwo bamujyanaga yari afite amaraso mu maso.

Inzego z’umutekano zahamije ko ubu Trump ameze neza ndetse arinzwe. Iki gikorwa cyafashwe nk’icyaha cyo kugerageza kwica Trump, iperereza rikaba rigikomeje.

Perezida Biden uhanganye na Trump mu kuyobora Amerika muri manda itaha, yatangaje ko yishimiye kuba Trump ameze neza.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/07/2024
  • Hashize 2 months