Reba urutonde rw’Abameya batahiriwe n’umwaka wa 2018 bavuye ku buyobozi begujwe n’abandi beguye

  • admin
  • 02/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umwaka wa 2018 wabaye umwaka utahiriye abayobozi b’uturere ndetse n’umujyi wa Kigali,guhera mu ntangiriro zawo hagaragayemo ubwegure bwinshi butigeze bubaho mu mateka y’isi bw’abayobozi b’uturere.Aho abenshi muri abo bayobozi beguye ku bushake bwabo ku byo bise impamvu zabo ‘bwite’ abandi batererwa ikizere na njyanama z’uturere kubera imikorere yabo byagaragaye ko idahwitse.Iki gikorwa abenshi bagihaye izina rya ’Tour du Rwanda’.

Ruhango


Mbabazi Francois Xavier wari Meya w’akarere

Ku ikubitiro ku wa gatatu tariki ya 7 werurwe 2018,Komite nyobozi y’Akarere ka Ruhango yari igizwe na Mbabazi Francois Xavier wari Meya w’aka Karere, naTwagirimana Epimaque wari meya wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu hamwe na Anonciata Kambayire wari meya wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage barirukanwe ku mirimo yabo ndetse n’imicungire mibi y’imari.

Aba bayobozi kandi ntibirukanywe gusa ku kazi ahubwo bahise bakurwa mu bajyanama b’aka karere, nk’uko byatangajwe na Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Rutagengwa Gasasira Jerome.Icyo bazize ngo ni ubwumvikane bucye bwarangwaga muri iyi komite.

Umujyi wa Kigali


Nyamulinda Pascal, yeguye ku mirimo ye

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal, yeguye ku mirimo ye kuri tariki 11 Mata ku mpamvu ze bwite nyuma y’iminsi 418 ari kuri uwo mwanya.

Nyuma y’ibibazo byavuzwe mu miturire,umuyobozi w’ishami ry’imyubakire mu Mujyi wa Kigali Dr Alphonse Nkurunziza,yeguye ku mirimo ye kuri tariki 16 Gicurasi 2018.

Nyuma y’ukwezi n’iminsi 4 kuri tariki 25 Gicurasi 2018, Mme Rwakazina Marie Chantal wahabwaga amahirwe ni na we watorewe kuyobora umujyi wa Kigali.

Nyabihu


Uwanzwenuwe Théoneste

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na Mukansanga Clarisse, beguye ku mirimo yabo ku mpamvu ‘bwite’.Amakuru y’ubwegure bw’aba bayobozi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri tariki 11 Gicurasi 2018 aho Uwanzwenuwe yemereye umunyamakuru ko yeguye ku mirimo ye.

Gusa bwambere kuri tariki ya 7 Werurwe 2018,Mugwiza Antoine wari umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere nawe yereguye ku mirimo.Akurikirwa na Ngabo James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu yeguye ku mirimo ye kuri tariki 18 Mata.

Mu mwaka wa 2013/2014, Nyabihu yabaye iya 22, mu wa 2014/2015 nabwo iba iya 22, mu wa 2015/2016 iba iya 23. Mu wa 2016/2017 yabaye iya 24. Guhera muri 2011/2012, aka karere ntikazi uko kuza mu myanya y’imbere ya 20 bisa.

Rusizi


Harerimana Frédéric

Harerimana Frédéric wayoboraga Rusizi yeguye ku mirimo ye ku mpamvu yise “bwite” mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 13 Gicurasi 2018.

Njyanama y’Akarere ka Rusizi yemeye ubwegure bw’uwari Umuyobozi wako, Harelimana Frederic, itora Kankindi Léoncie wari Umwungirije ashinzwe Iterambere ry’Ubukungu, kukayobora by’agateganyo.

Gicumbi


Mudaheranwa Juvenal

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal, n’abamwungirije aribo Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Muhizi Jules Aimbable n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Benihirwe Charlotte,bose begujwe ku mirimo yabo kuri tariki 25 Gicurasi 2018.Amakuru y’iyeguzwa ry’iyi Komite Nyobozi y’Akarere yemejwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney na Njyanama yako.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yemereye umunyamakuru ko ibyo kwegura kw’aba bayobozi aribyo ndetse akomoza ku cyatumye abo bayobozi basezererwa icyarimwe avuga ko ari ukubera imikorere idahwitse.

Bidakeye kabiri hatari hashira icyumweru,kuri tariki 1 Kamena,Sewase Jean Claude wari watorewe kuyobora by’agateganyo aka karere yareguye avuga ko agiye kwita ku manza nshinjabyaha arimo, atabifatanya no kuyobora akarere nk’uko byemejwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney.

Uyu yatowe nyuma y’iminsi itatu komite yako yegujwe none ku mugoroba wa tariki 31 Gicurasi yahise yandika ibaruwa y’ubwegure bwe.

Bugesera


Meya Nsanzumuhire Emmanuel

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel n’abamwungirije aribo ushizwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiragiye Priscille n’Umuyobozi wako wungirije ushinzwe ubukungu, Ruzindaza Eric bose beguye ku mirimo yabo aho bashyikirije amabaruwa y’ubwegure bwabo, Inama njyanama y’aka karere kuwa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018.

Uwiragiye Priscille yabyemereye umunyamakuru aho yagize ati “Ni ukuri, nyobozi yose yeguye, Meya na Visi Meya bose …Beguye ku mpamvu zabo bwite.” .

Nyagatare


Mupenzi George

Abayobozi b’Akarere ka Nyagatare bagizwe n’Umuyobozi w’Akarere Mupenzi George, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kayitare Didace na Musabyemariya Domitile wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage bose beguye mu gitondo cyo ku wa 30 Gicurasi 2018, ku mpamvu bise izabo bwite,

Nyaruguru


Bisizi Antoine yatorewe uyu mwanya muri Gashyantare 2016

Kuri tariki 31 Gicurasi 2018,Inama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru yeguje Bisizi Antoine, wari Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri ako karere, nyuma y’uko, iyi njyanama ikoze isuzuma igasanga adatanga umusaruro wifuzwa.Bisizi Antoine yatorewe uyu mwanya muri Gashyantare 2016.

Huye


Kayiranga Muzuka Eugene wari Umuyobozi w’Akarere

Komite nyobozi y’Akarere ka Huye yose yereguye mu gitondo cyo ku wa 31 Gicurasi 2018, Inama Njyanama y’aka karere yatereye icyizere Kayiranga Muzuka Eugene wari Umuyobozi w’Akarere, Mutwarasibo Cyprien wari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukunga na Niwemugeni Christine wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Perezida wa Nyanama, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, yabwiye Umunyamakuru ko,mbere yo kwegura habaye inama igaragaza ibitagenda, abayobozi b’aka karere bananirwa kwisobanura, bituma bakurwaho icyizere, bava ku myanya yabo.Ibitagenda byagarutsweho,harimo kuba bataragiye bumvira inama z’Inama Njyanama, aho hari ibyo bikoreraga ku giti cyabo.

Avuga kandi ko inshuro nyinshi muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta hagarukagamo ibintu bimwe, kandi kuva njyanama yatangira yarabibabwiye ko ibijyanye n’imishinga minini idindira, amasezerano agatinda, ntimare kabiri, bigomba gucika, ibyo rero byarabananiye kandi bananirwa no kubisobanura.

Muri Werurwe 2018, nyuma y’umwiherero wahuje abayobozi bakuru i Gabiro, Minisitiri W’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yari yavuze nk’uca amarenga yo gusezerera abayobozi bo mu nzego z’ibanze bafite imiyoborere mibi.

Icyo gihe yagize ati “Uyu munsi hari abo dufite bafite imyumvire itumvikana, abo ngabo mu gihe gito nibatisubiraho barafatirwa ibyemezo. Ibyo byo ndabikwijeje.”

Yarongeye agira ati”Icyo navuga kigiye gushyirwamo imbaraga, buri umwe ni ugukora inshingano ze atazuzuza akazibazwa, byaba ngombwa agafatirwa ibyemezo”.

Ibi bikomeje kwibazwaho na benshi aho bahaye izina iki gikorwa cyo kwegura no kweguzwa biri kuba ku bayobozi b’uture nka ‘Tour du Rwanda’dusanzwe tuzi ko ari umukino wo gusiganwa ku magare aho abakinnyi bazenguruka u Rwanda.None n’uku kwegura kuri kuzenguruka uturere hafi yatwose tw’igihugu bakabyita Tour du Rwanda.Reka tube dutegereje wenda uyu mubare w’aba bayobozi hashobora kwiyongeraho n’abandi.

REBA IBYO DUKORA NAWE WIFUZA KO TWAGUFASHA WATWANDIKIRA KURI EMAIL: Muhabura10@gmail.com


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 02/06/2018
  • Hashize 6 years