Reba urutonde rw’abakuru b’ibihugu 10 bakize cyane muri Afurika

  • admin
  • 29/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ku mugabane wa Afurika harimo ibihugu biri mu bucyene aho usanga abaturage babyo babayeho nabi bigatuma ubuzima bwabo bugeramirwa.Ariko ku rundi ruhande iyo abo baturage babayeho nabi hari abaperezida b’ibyo bihugu biberaho neza barigwijeho imitungo yose y’igihugu kuburyo usanga ntacyo bibabwiye kuba abaturage babo babayeho muri ubwo buzima bw’inzitane aho usanga babwirirwa bakanaburara.

Reba urutonde rw’abaperezida 10 bakize cyane muri Afurika

10. Alassane Dramane Ouattara



Yabaye Perezida wa Cote d’ivoire guhera tariki 6 Gicurasi 2011,ni umwe mu baperezida ukize kuri uyu mugabane wa Afurika.Ntabwo agaragaza umutungo we neza ari nayo mpamvu utamenya neza ubutunzi yibitseho.Gusa bizwi ko mu 2016, Alassane Dramane Ouattara yari afite miliyoni 43,6 z’amadorari y’Amerika.Ayo yose akaba ahishe ku makonte 5 mu mabanki yo hanze y’igihugu.

9. IDRISS DÉBY ITNO



Perezida wa Tchad yatangiye kuyobora iki gihugu guhera tariki 28 Gashyantare 1991, uyu ni umwe mu baperezida muri uyu mugabane wa Afurika y’abirabura ufite agatubutse kuko ubu umutungo we ubarirwa muri miliyoni 56 z’amadorari y’Amerika.

8. MSWATI III



Mswati III yavutse tariki 19 Gashyantare 1968 niwe mwami wa Swaziland yahinduye izina ikitwa.Ni umwana wa 67 w’umwami Sobhuza II yavutse wenyine kuri nyina witwa Ntombi Tfwala.Yasimbuye se mu 1986 nyuma y’igihe cy’imyaka ine yitoza kuyobora.Umutungo we uri mu mamiliyoni 102 y’amadorari y’Amerika.

7. PAUL BIYA



Paul Biya uyu ni Perezida wa Cameroni uhabwa umushahara muto muri Afurika.Ariko nawe ari mu bafite imitungo myinshi.Ku rutonde rw’abaperezida bafite agatubutse muri Afurika aza ku mwanya wa 7.Ubutunzi bwe bubarirwa mu kayabo k’amadorari y’Amerika miliyoni 203.

6. Joseph Kabila



Joseph Kabila ni umukuru w’igihu cya Répubulika iharanira démocratique ya Congo. Yabaye umukuru w’iki gihugu guhera tariki 17 Mutarama 2001 nyuma y’uko se umubyara Laurent-Désiré Kabila. Imitungo ye ibarirwa muri miliyoni 254 z’amadorari y’Amerika.

5. Ali Bongo



Perezida wa Gabon Fils Papa aza ku mwanya wa Gatanu mu bakuru b’ibihugu bacyize bafite agatubutse ku mugabane wa Afurika. Umutungo we ubarirwa muri miliyoni 280 z’amadorari y’Amerika.

4. Patrice Talon



Perezida wa République ya Bénin guhera tariki 6 Gashyantare 2016, Patrice Guillaume Athanase Talon ni umukuru w’igihugu uza ku mwana wa Kane mu bafite agatubutse muri Afurika.Ubutunzi bwe yabukomoye mu bikorwa by’ubuhinzi mu myaka ya 1980, nyuma abukura mu buhinzi bw’ipamba mu gihugu cya Bénin hagati y’umwaka wi 1990 ni 2000. Ubutunzi bwe bwite bubarirwa mu mamiliyoni 410 y’amadorari y’Amerika.

3.Uhuru Kinyatta



Uhuru Kenyatta ni Perezida wa gatatu wa Répubulique ya Kenya.Yabaye Perezida guhera tariki 9 Gashyantare 2013. Ni umukuru w’igihugu wa gatatu ukize muri Afurika.Ubutunzi bwe bubarirwa muri miliyoni 510 z’amadorari y’Amerika. Ubutunzi Perezida Uhuru Kenyatta afite abukomora mu bikorwa by’ubucuruzi bukorerwa mu gihugu .

2. TEODORO OBIANG NGUEMA MBASOGO



Teodoro Obiang Nguema MbasogoPerezida wa Républika ya Guiney équatoriale niwe mukuru w’igihugu wa kabiri ukize. Yabaye Perezida guhere tariki 12 Ukwakira 1982. Nkuko ikinyamakuru Forbes kibitangaza ngo ni umwe mu baperezida ukize kuri uyu mubumbe.650 z’amadorari y’Amerika. Byagaragajwe ko ubukungu bwe bwakomotse ahanini mu bucuruzi burenga umupaka bw’ibiyobyabwenge.

1.MOHAMMED VI



Umwami wa Maroc, yagiye ku buyobozi guhera tariki 23 Nyakanga 1999,niwe mu Perezida wa Mbere ufite ubutunzi bwinshi muri Afrique. Ubutunzi bwe bubarirwa muri miliyari 6 z’amadorari y’Amerika. Mohamed VI ntabwo ari umukire gusa ahubwo ni umuntu ukomeye. Ariwe ndetse n’umuryango we nibo biganje mu bikorwa bibyara inyungu mu masosiyete ukomeye nk’ay’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buhinzi ndetse n’abandi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 29/05/2018
  • Hashize 6 years