Reba uburyo Nicolas Sarkozy wigeze kuba Perezida w’u Bufaransa ya kiriwe mu Rwanda [AMAFOTO]

  • admin
  • 16/01/2018
  • Hashize 6 years
Image

Nicolas Sarkozy wigeze kuyobora u Bufaransa, yazanye abashoramari b’iwabo kureba amahirwe ari mu Rwanda.

Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza muri 2012, yari yabanje guhura na Perezida Kagame mu Rugwiro, mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 15 Mutarama 2018.

Nyuma y’aho yakomereje mu nama yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), aho yari aherekejwe n’itsinda ry’abashoramari rigize sosiyete ya Bolloré.

Bolloré ni sosiyete yo mu Bufaransa izobereye mu bijyanye n’ubwikorezi, ikoresha abakozi bagera ku bihumbi 28.

Cyrille Bolloré umuyobozi w’iyi sosiyete nawe yari yaje nk’umuyobozi wa sosiyete yashinze.

Clare Akamanzi, umuyobozi wa RDB yijeje aba bashoramari ko u Rwanda rukorana n’abashoramari neza.

Yagize ati “Muri RDB dukorana neza n’abashoramari kandi tukanabashyigikira.”

Sarkozy ni umwe mu bayobozi bayoboye ibihugu bikomeye ku isi, bagiranye ubucuti n’u Rwanda nyuma yo gusoza manda.

Tony Blair wigeze kuyobora u Bwongereza nawe ari mu bayobozi baba hafi u Rwanda, akaba yaranabaye umujyanama wa Perezida Kagame.


Perezida Kagame yakiriye Nicolas Sarkozy wahoze ayobora u Bufaransa

Sarkozy n’itsinda bazanye ubwo basuraga ubuyobozi bwa RDB





Perezida Kagame yakiriye Nicolas Sarkozy wahoze ayobora u Bufaransa

Photo Village URUGWIRO

Yanditswe na Ruhumuriza Richard

  • admin
  • 16/01/2018
  • Hashize 6 years