Reba ibyamamare byavutse ku munsi umwe bikaba byitabye Imana ku munsi umwe [AMAFOTO]

  • admin
  • 22/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Dj Avinci Umunyasuwede na Agnes Masogange bavukiye umusi umwe itariki imwe, umwaka umwe, bapfira umunsi umwe, itariki imwe, umwaka umwe. Bose bavutse kuri tariki 8 nzeri 1989,Bitabye imana ku munsi umwe kuri tariki imwe 20 Mata bafite imyaka 28.

Dj Avicii amazina ye nyakuri ni Tim Bergling ni Umunyasuwede ,yitabye Imana kuwa Gatanu nyuma ya sasita aguye mu bitaro bya Muscat muri Oman afite imyaka 28 y’amavuko nk’uko byatangajwe n’uwari amuhagarariye.

Umuvugizi we yagize ati“Hamwe n’agahinda kenshi dutangaje urupfu rwa Bergling wari uzwi ku izina rya Dj Avicii.Byagaragaye ko yapfuye mu masaha y’igicamunsi aguye mu bitaro bya Muscat muri Oman ku isaha yaho ,Umuryango wose ubyakire kandi turasaba buri muntu wese kwihangana akabyakira kuko niko ubuzima bumera.ndumva ntakindi cyo kongeraho”.

Yahagaritse umuziki 2016 kubera impamvu z’uburwayi aho yari arwaye inyama yo munda bita impindura bitewe n’ibinyobwa yanywaga cyane. Ndetse baje no kumukaramo indurwe ndetse na apandix mu mwaka wa 2014.

Yaririmbye indirimbo nka Wake Me Up na Levels izi zombi zaje ku mwanya wa mbere muri Billboard,yatowe inshuro ibyeri muri Grammy award.yaherukaga gusohora indirimbo mu 2017.

Ku rundi ruhande Masogange nawe yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu sa munani ku bitaro bya Mama Ngoma Hospital Dar- Es Salam aho bivugwa ko yazize ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso mucye ndetse indwara y’ibihaha.


Dj Avinci Umunyasuwede na Agnes Masogange bavukiye umusi umwe itariki imwe, umwaka umwe, bapfira umunsi umwe, itariki imwe, umwaka umwe
Masogange nawe yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu sa munani ku bitaro bya Mama Ngoma Hospital Dar- Es Salam
Dj Avicii ni umuntu wakoraga akazi ko kuvanga imiziki ariko ni n’umuhanzi Yaririmbye indirimbo nka Wake Me Up na Levels izi zombi zaje ku mwanya wa mbere muri Billboard
Masogange nawe yitabye Imana afite imyaka 28 y’amavuko
Dj Avicii cg Tim Bergling ni Umunyasuwede yapfuye afite imyaka 28 y’amavuko

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 22/04/2018
  • Hashize 6 years