Reba amafoto yaranze ubukwe bwa Ali Kiba bwabaye kuri uyu wa Kane

  • admin
  • 19/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ali Kiba uri mu bakunzwe cyane muri Tanzania yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we mu muhango wabereye mu Mujyi wa Mombasa mu musigiti wa Masjid Ummu Kulthumu kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mata 2018.

Ali Kiba yarushinganye n’umukobwa w’uburanga witwa Amina Khalef Rikesh, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane babanje gusezerana imbere y’Imana mu musigiti uzwi cyane wa Ummul Kulthum.

Nyuma yo gusezerana mu musigiti ahitwa Kizingo, harakurikiraho ibirori byo kwishimana n’inshuti ndetse n’imiryango yombi. Abo mu muryango wa Ali Kiba baraye bageze muri Kenya i Mombasa aho ubukwe bwabereye.

Mbere gato yo kujya kwishimana n’abatashye ubukwe, Ali Kiba yabwiye Azam TV ari nayo ifite uburenganzira busesuye bwo gutambutsa ubu bukwe, ko ‘urukundo rwagiye aho rushatse’ bityo yisanga yakundanye n’umukobwa wo muri Kenya.

Yagize ati “Amaso ntagira ikiyabuza kureba kandi umutima nawo ntugira amaso, njyewe narashakishije ndinda ngera hano, umutima warakunze ubwawo.”

Ali Kiba na Amina Khalef Rikesh bamenyaniye mu Mujyi wa Mombasa mu mwaka wa 2016 ndetse barasohokanye ubwo Chris Brown yagiye gukorerayo igitaramo uyu munya-Tanzania na we akaririmbamo.

Aba bombi bahisemo gusezeranira imbere y’Imana mu musigiti wa Masjid Ummu Kulthumu kuko witiranwa n’umubyeyi wa Guverineri wa Mombasa , Hassan Ali Joho. Nyuma yo gusezerana mu musigiti bakurikijeho ibirori byo kwishimana n’inshuti muri Diamond Jubilee.

Ali Kiba na Amina Khalef Rikesh bateganya kuzakora ibindi birori byagutse ku itariki ya 26 Mata 2018, aha ngo abatumirwa bose ndetse n’abafana b’inkoramutima za Kiba bahawe ikaze.


Gusezerana imbere y’Imana byabereye mu musigiti witwa Masjid Ummu Kulthumu
Ali Kiba ari kumwe n’abasore bamwambariye harimo umuhanzi Abdu Kiba






Amina Khalef Rikesh umugore washyingiranywe na Ali Kiba

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/04/2018
  • Hashize 6 years