Reba amafoto agaragaza inzu n’inkweto zatumye benshi bibaza kuri Dr Jose Chameleone

  • admin
  • 05/02/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanzi ukomeye kandi wihagazeho hariya mu gihugu cya Uganda Dr. Jose Chameleone yashyize hanze amafoto y’inzu ye nziza cyane iri hafi yo kuzura.



Ibi bibaye na none nyuma yo gushyira hanze imiguru ibiri y’inkweto zo mu bwoko bwa Nike Air Mag zakozwe n’uruganda NIKE aho buri muguru umwe uhagaze akayabo k’amadolari y’Amerika(US$) 12500(angana na 9.500.000) uyavunje mu manyarwanda. Ku rubuga rwe rwa Facebook, uyu muhanzi uzwi cyane mu ndirimbo zitandukanye harimo nka Badilisha, Valu Valu,…. yashyize ifoto y’iyi nzu ye itaruzura neza maze ayita MANSION( inzu nini irimo ubukungu bwinshi cyane) ugenekereje mu kinyarwanda, maze agira ibyo abwira urubyiruko.

Yagize ati: “Ntukicare mu rugo maze uganire imishinga y’abandi ndetse nibyo bagezeho ngo utegereze ko ijuru rizaza kugushaka rikagusanga aho wicaye, ukeka ko ibitangaza bizikora cyangwa ngo bibe nka bimwe byo mu gihe cya Yezu. Igihe turimo ntabwo ari igihe ibuye rihinduka umugati. Urubyiruko rugomba guhaguruka rugakura amaboko mu mifuka rugakora kugira ngo umuruho wabo uzabyare ikintu gifatika. “CHAMELEONE INVESTMENT” intangarugero mu gutanga imisoro muri Uganda.”

Aya magambo rero Chameleone akaba yayatangaje nk’inama ku rubyiruko aho abashishikariza gukora cyane aho guhora bateze amaboko maze bagere kubyo bifuza.

Yanditswe na Pacifique Zihirambere/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/02/2016
  • Hashize 8 years