REB yamaze impungenge abasabye imyanya mu burezi ku makosa yakorwaga mu mitangire n’imikosorere y’ibizamini

  • admin
  • 08/12/2019
  • Hashize 4 years

Ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi (REB) cyamaze impungenge abitegura gukora ibizamini by’abapiganirwa imyanya yo mu burezi,bari bafite ku mitangire y’ibizamini n’imikorere yabyo nyuma y’uko nta kizere bagiriraga ababitanga n’ababikosora bitewe na ruswa n’icyenewabo bikunze kugaragaramo.

Igikorwa cyo gushaka abarimu bazigisha mu mwaka w’amashuri wa 2020 nkuko bigaragazwa n’amatangazo yatanzwe n’uturere mu gihugu hose yo guhatanira ku myanya yo mu burezi biciye mu mapiganwa azategurwa hagamijwe kubona abarimu b’inzobere kandi babifitiye ubushake n’ubushobozi.

Ni mu gihe muri Mata uyu mwaka,REB yari yatangaje ko inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo binyuze mu Komisiyo y’abakozi ba Leta ari zo zizajya zikora ibyo guha abarimu akazi no kurambagiza abarimu bashoboye bigakurwa mu maboko y’uturere.

Bamwe mu batanze ibyangombwa byabo bashaka gukora ikizamini cy’akazi mu burezi baganiriye na Muhabura.rw bavuze ko biteguye ibyo bizamini uko bizaba bimeze kose dore ko bigishijwe kandi babifitiye ubushobozi.

Uwitwa Nsanzimana Daniel wo mu murenge wa Kagano ho mu karere ka Nyamasheke yavuze ko batanze ibyangombwa byabo ku karere kandi ko biteguye gutsinda.

Yagize ati:“Turabyiteguye neza kuko twize uburezi (kwigisha) nta kibazo, nta bwoba dufite akazi tuzakabona ntagushidikanya“.

Nyiraneza Devothe wo mu murenge wa Rusizi ho mu karere ka Rusizi we yavuze ko agomba gukora ikizamini nta bwoba kuko afite ubumenyi yakuye mu ishuri ahubwo akagira impunge z’icyenewabo ndetse na ruswa zitangwa kugira ngo bamwe na bamwe babone akazi ko kwigisha bitewe n’ababazanye bityo bikabangamira ireme ry’uburezi ryifuzwa.

Yakomeje agira ati:“Hari aho usanga akazi gakorwa n’abantu usanga atari abahanga kurusha abandi ahubwo ugasanga barinjijwe mu kazi Hari uwabazanye ugasanga ireme ry, uburezi ridashyikwaho uko bikwiye”.

Gusa nubwo ibyo bimeze gutyo yavuze ko byibura yishimira ingamba Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) cyafashe zo gushyira mu myanya abarimu bikozwe n’icyo kigo,yenda bizatuma ruswa n’icyenewabo bicika ndetse bikazamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Hamenyimana Athanas,ushinzwe uburezi mu karere ka Nyamasheke yabwiye Muhabura.rw ko igikorwa cyo gushaka abapiganirwa iyo myanya cyatangiye kandi Kiri kugenda neza nk’uko bikwiye.

Yagize ati:“Barasabye bageza ibyangombwa byabo bihamya ubushobozi bafite mu Biro by, ubunyamabanga igisigaye ni ukwemererwa maze bagakora ikizamini utsinze agahabwa akazi ko kurerera u Rwanda”.

Ku bya ruswa n’icyenewabo bigaragara mu mitangire y’akazi ko kwigisha Hakizimana yavuze ko atabizi ndetse ko ntaho arabyumva.

Yagize ati:“Ubona akazi ni uwagakoreye atsinda ibizamini biba byatanzwe kandi amanota amanikwa ku kabona bose(ku Karubanda) uwatsinze akabibona n, uwatsinzwe bikaba gutyo“.

Mu kumenya uko ishyirwa mu myanya ry’abarimu rizakorwa uyu mwaka Wa 2020, Dr. Ndayambaje Irenée , Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) yavuze ko abitegura gukora ibizamini batakagombye kugira impungenge kuko ariyo mpamvu REB yafashe gahunda yo kubitegura.

Yagize ati:“Nibahumure ibizamini bizakorwa mu mucyo, dore ko bizanategurwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB),Nta mpungenge rero bagakwiye kugira kuko ari nayo mpamvu icyo kigo cyafashe iyo gahunda”.

Kuba aba batagirira ikizere imitangire y’akazi mu burezi babiterwa n’uko mu mwaka wa 2017 habaye amanyanga n’itekinika mu karere ka Kayonza ubwo hakoreshwaga ibizamini by’abashaka akazi mu burezi.

Icyo gihe hagaragaye amakosa yakozwe n’abayobozi harimo nko kuba hari abantu bakoze ibizamini bakaba batarasohotse ku rutonde rw’abantu bagomba gukora ikizamini gusa ngo bakomje iperereza ngo barebe ko hari andi makuru bashobora kubona yihishe inyuma y’iri tekinika aba bayobozi bakurikiranyweho.

Ibyo byatumye Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere hamwe n’ushinzwe uburezi ariko by’umwihariko mu mashuri yisumbuye n’ay’imyuga batabwa muri yombi bazira ko mu kizamini hari impapuro zagiye zikosorwa ugasanga hari nk’umuntu wagize amanota 9 hanyuma bamusohora kuri lisiti akaza afite amanota 96 bigatuma aza mu batsinze kandi muby’ukuri yari yatsinzwe.

Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/12/2019
  • Hashize 4 years