REB Irasabwa gukurikiza amategeko no kwirinda kurenganya abakozi

  • admin
  • 01/03/2016
  • Hashize 9 years
Image

Abadepite basabye Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) gukurikiza amategeko no kwirinda kurenganya abakozi byatuma Leta ijya mu manza.

Iki cyifuzo cy’Abadepite cyaje kubera ibibazo by’abakozi basezerewe na REB bakimurirwa mu icapiro ryari iry’Ikigo gishinzwe gutegura integanyanyigisho ryeguriwe abikorera, ariko ntibahabwe imperekeza zabo nk’abari abakozi ba Leta. Abakozi basezererwa mu kazi ka Leta cyangwa iyo ibigo bakoragamo byahurijwe mu bindi, bakunze kugaragara muri raporo zinyuranye za Komisiyo y’Abakozi ba Leta, bavuga ko batahawe ibyo bagombaga guhabwa n’inzego zabakoreshaga. Ikibazo nk’iki, kuri uyu wa 1 Werurwe cyagarutsweho muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage ubwo REB yasobanuraga bimwe mu bibazo by’abakozi bayikoreraga mu icapiro ry’ikigo gitegura integanyanyigisho NCDC, cyahujwe na REB mu mwaka wa 2011, ariko icapiro rihabwa abikorera, n’abarikoreraga bajya mu maboko y’abikorera.

Guhabwa abikorera, abo bakozi mu mategeko abafata nk’abasezerewe na Leta, ari nayo mpamvu bagombaga guhabwa imperekeza nk’ihabwa undi mukozi wa Leta wasezerewe. Depite Mukarugema Alphonsine, Umuyobozi Wungirije w’iyi Komisiyo avuga ko REB ikwiye gukora ku buryo aba bantu bishyurwa ibyo amategeko abateganyiriza ,ku buryo ibibazo byabo bitazagaruka mu nteko bavuga ko bitarakemuka. Yagize ati “Nagira ngo muduhamirize ko aba bakozi nibamara kubona imperekeza zabo nta kindi bazaza kubaza.[…] Mutumare impungenge niba barasezerewe, kuko iyo badasezerewe mu buryo bwemewe n’amategeko, bakomeza kwifata nk’abakozi ukazasanga mugiye mu manza bashaka guhembwa amafaranga y’amezi bamaze basezerewe.” Gasana Janvier, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB yemeza ko ikibazo cy’abantu 10 bari abakozi babo bakimurirwa mu icapiro ryari irya NCDC kiri mu nzira yo gukemuka, ngo nticyatuma bajya mu manza. Yagize ati “ Icya mbere tuzareba ni icyo amategeko agena kuri buri muntu, ku buryo n’iyo yashaka kurega atabona aho anyura.”

REB ivuga ko ubu inzira zo gusabira imperekeza aba bakozi 10 ziri muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ku buryo mu gihe gito bazaba bishyuwe. Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Imibereho y‘Abaturage ,Depite Mureshyankwano Marie Rose yasabye REB kwitwararika, igakurikiza amategeko birinda kurenganya abakozi. Ati “ Mukwiye kujya mwubahiriza amategeko, mwirinda ikintu cyose cyatuma umukozi arengana, kuko hari inzego zishinzwe kubarengera kandi munirinda gushora Leta mu manza.” Imperekeza aba bakozi bose basaba zingana na miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda, na miliyoni 12 zihwanye 2/3 by’umushahara w’amezi atandatu agenerwa abakozi bari basanganywe uburambe mu kazi ka Leta.

Leta yafashe ingamba z’uko umuyobozi ufashe icyemezo kirenganya umuturage bikayishora mu manza igatsindwa, uwabiteye yirengera indishyi Leta yaciwe.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/03/2016
  • Hashize 9 years