RDF yakiriye umubiri w’umusirikare waguye mu butumwa bw’amahoro

  • admin
  • 23/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko umubiri wa Sergeant Major Nsabiyaremye Edouard, uherutse kugwa mu gitero k’inyeshyamba cyagabwe ku modoka itwaye ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, wagejejwe mu Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2020.

Icyo gitero cyagabwe inyeshyamba za 3R/R3 (Return, Reclamation and Rehabilitation/Retour, Réclamation et Réhabilitation) tariki ya 13 Nyakanga 2020, ubwo imodoka y’abasirikare bari mu butumwa bwa MINUSCA yarii igeze mu gace kitwa Gedze gaherereye muri Perefegitura ya Nana-Mambere yo mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Centrafrique.

Mbere y’uko umubiri we uzanwa mu Rwanda, SM Nsabiyaremye yasezeweho mu cyubahiro mu muhango wabereye ku Kibuga cy’Indege cya Bangui-M’poko kuri uwo munsi wagereye i Kigali.

Uwo muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, Umugaba wa Minusca General Daniel Sidiki Traoré, n’Intumwa yungirije y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique, Denise Brown.

JPEG - 121.8 kb
Umubiri wa SN Nsabiyaremye wagejejwe i Kigali ku wa Kabiri

MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 23/07/2020
  • Hashize 4 years