RDF igiye gutangiza amasomo y’imyaka 4 ku bigira kuba ba Ofisiye
- 11/09/2015
- Hashize 9 years
Kuri uyu wa 11 Nzeri, I Gako ho mu karere ka Biugesera haratangizwa ku mugaragaro amasomo y’imyaka 4 yagenewe igisirikare cy’Urwanda, uyu muhango ukaba uteganyijwe gufungurwa na ministiri w’ingabo Hon Gen James Kabarebe afatanije na Ministiri w’Uburezi Hon Dr Papias Musafiri Malimba.
Aya masomo y’imyaka 4 aratangizwa azaba akubiyemo impamyabumenyi mu bijyanye n’igisirikare gusa hari gahunda y’uko vuba aha hazatangira gutangwa n’amasomo y’ibijyanye n’Ubugenge ndetse n’Ubutabire mu rwego rwo kujyana na Gahunda ya Kaminuza y’Urwanda.
Iyi gahunda y’Amasomo azajya atangirwa hano I Gako muri iyi myaka 4 harateganywa ko abasirikare bazajya bahabwa impamya bumenyi zifite ireme kandi ryemewe ku rwego mpuzamahanga kuburyo umuntu uzajya arangiza aya masomo azajya aba afite ubushobozi bwo kuba yajya muri Gahunda za Leta zitandukanye ndetse no kuba yahangana n’urugamba mu gihe cyo kugarura amahoro.
Kuva mu mwaka w’I 1999 Ingabo z’Urwanda zajyaga guhugurirwa I Gako mu gihe cy’umwaka zahabwaga amasomo ajyanye n’igisirikare ndetse n’izindi gahunda zijyanye no gukorera abaturage, gusa kuri ubu aba ba Officiye bakaba bagiye kujya bahabwa amasomo y’imyaka 4.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw