RDC:Umusirikare wa FARDC yishe arashe umugore n’abana babiri

  • admin
  • 23/12/2019
  • Hashize 4 years

Umusirikare wa FARDC yishe arashe abaturage batatu, umugore n’abana babiri b’abahungu, mu gace ka Vurusi, muri Sheferi ya Bashu, Teritwari ya Beni, ho muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ibi bikorwa by’ubugome byakozwe kuri iki Cyumweru itariki 23 Ukuboza 2019.Sosiyete Sivile yatangaje ko babiri bahise bapfira aho barasiwe mu gihe uwa gatatu, umwana w’umuhungu yahitanywe n’ibikomere ubwo yajyanwaga ku Bitaro bya Kyondo, mu birometero bitatangajwe uko bingana uvuye aho ubwicanyi bwakorewe.

Umuyobozi wa Sheferi ya Bashu, Mwami Abdul Kalemire III, aremeza ko ahagana saa yine z’ijoro ryakeye, ari bwo uwo musirikare yakoze icyo cyaha cy’ubwicanyi.Avuga ko cyabereye ahitwa Tchavirimu, mu birometero nka bibiri uvuye mu giturage cya Vurusi, ahari ibirindiro bihuriweho n’Igisirikare cya Congo n’abashinzwe kurinda Pariki ya Virunga.

Uyu muyobozi avuga ko atazi impamvu yateye uyu musirikare kwica abo bantu. Radio Okapi ariko dukesha iyi nkuru, ivuga ko amakuru amwe yemeza ko byose byaba byaratewe n’amakimbirane uwo musirikare yagiranye n’umugore bari mu kabari.

Ku ruhande rwe, umuvugizi w’ibikikorwa bya gisirikare bya Sokola 1, Major Mak Hazukay, aravuga ko, ubuyobozi bw’ingabo buza kugira icyo butangaza kuri iki kibazo mu masaha ari imbere. Ni mu gihe umuhuzabikorwa wa sosiyete sivile y’aha, Moise Kiputulu, yamaganye iki gikorwa.

Yaboneyeho gusaba ko ubutabera butangwa, ahamagarira ubuyobozi bw’ingabo gufatira ibyemezo abasirikare bakora ibyaha bikomeye byo kubangamira uburenganzira bwa muntu, bakorera abasivili bakagombye kuba barında.

Si ubwa mbere ingabo za FARDC zivuzweho kwica abasivili ahanini bitewe n’intoganya zisanzwe cyangwa ubusinzi. Muri Gicurasi umwaka ushize urukiko rwa gisirikare muri Beni rukaba rwarakatiye igihano cy’urupfu umusirikare wishe abasivili batanu bose bo mu muryango umwe.

JPEG - 78.7 kb
Major Mak Hazukay, umuvugizi w’ibikikorwa bya gisirikare bya Sokola 1

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/12/2019
  • Hashize 4 years