RDC:Umukuru w’inyeshyamba zazengereje igihugu yishyikirije Leta ari kumwe n’inyeshyamba ze 222

  • admin
  • 18/04/2019
  • Hashize 5 years

Uwari umuyobozi w’inyeshyamba za Nyantura zari zarayogoje Teritwari ya Masisi witwa Kavubi Sibomana, yishyize mu maboko ya Leta ari kumwe n’abarwanyi be bagera kuri 222.

Izi nyeshyamba zishyikirije Leta ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 15 Mata 2019 mu gace ka Kirumbu, Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bakaba beretswe itangazamakuru ku wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2019, mu nkambi babaye bacumbikiwemo ya Mubambiro.

Batangaza ko bemeye gushyira intwaro hasi bubahirizwa ibyasabwe n’umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi wasabye ko inyeshyamba zashyira intwaro hasi.

Umuyobozi w’izi nyeshyamba yabwiye Actualite cd ducyesha iyi nkuru ko byabaye ngombwa ko bashyira intwaro hasi bakaza gufatanya n’abandi kubaka igihugu dore ko ari abana bacyo.

Yagize ati “Turi abana b’igihugu, intwaro twakoreshaga ubu ntazo tugifite, byabaye ngombwa ko tuziha Guverinoma ndetse tuza kwifatanya n’abandi kubaka igihugu. Twari inyeshyamba ntabwo twafatwaga nk’abana b’igihugu ariko ubu twifuza kumenyekana nk’abanye Congo buzuye”.

Umuvugizi w’ingabo zishinzwe ibitero byo guhangana n’inyeshyamba mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Major Ndjike Kaiko Guillaume, atangaza ko izi nyeshyamba zishyize mu maboko ya Leta zifite intwaro 63.

Sibomana wari wariyise jenerali, avuga ko yari ayoboye inyeshyamba zisaga 500, ariko ko barimo kuvugana n’abasigaye mu mashyamba babakangurira gushyira intwaro hasi.

Ati “Turakomeza kuvugana n’abasigaye mu mashyamba basaga 300. Tugiye kubakangurira ko ubuzima bwo mu ishyamba atari ubwabo, iyo uri mu ishyamba biba bigoye ko abana babona aho biga, ubuhinzi buba bugoye ndetse n’ubworozi. Igitekerezo ni uko bashyira intwaro hasi”.

Kuri ubu inyeshyamba zikomeje gushyira intwaro hasi ku bwinshi muri uyu mwaka wa 2019, aho bamwe bemeza ko icyo barwaniraga ari Demokarasi kandi ko bayifite mu biganza nyuma y’aho Felix Tshisekedi atorewe kuybora iki gihugu cyazahajwe n’imitwe myinshi y’itwaje intwaro yihishemo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/04/2019
  • Hashize 5 years