RDC:Minisitiri w’ubuzima yeguye ku mirimo ye nyuma yo kwamburwa inshingano zo guhangana na Ebola zigahabwa Perezida

  • admin
  • 22/07/2019
  • Hashize 5 years

Minisitiri w’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Oly Ilunga yeguye ku mwanya we nyuma yo kwamburwa inshingano zo guhangana n’icyorezo cya Ebola zigashyirwa mu maboko ya Perezida.

Guhera muri Kanama umwaka ushize Ebola imaze guhitana abasaga 1600 mu burasirazuba bwa Congo.

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko inshingano zo kugenzura ibikorwa byo guhashya icyo cyorezo zishyizwe mu maboko ye.

Mu butumwa yacishije kuri Twitter, Ilunga wari umaze imyaka ibiri ari Minisitiri w’Ubuzima yatangaje ko yamaze gutanga ubwegure bwe.

Yagize ati “Nyuma y’icyemezo cya Perezida cyo guhangana n’icyorezo cya Ebola ku giti cye, natanze ubwegure bwanjye nka Minisitiri w’Ubuzima.”

Ilunga yanagaragaje ko imikoranire itari myiza hagati ye na Perezida ndetse na Minisitiri w’Intebe ku bijyanye no guhangana na Ebola, nkuko Associated Press yabitangaje.

Yagize ati “Nababajwe n’uko komite ishinzwe guhangana na Ebola yashyizweho ku itegeko rya Minisitiri w’Intebe, bikemezwa ntabizi.”

Dr. Jean-Jacques Muyembe ni we washyizweho na Perezida Tshisekedi ngo ayobore Komite ishinzwe guhangana na Ebola ku rwego rw’igihugu.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/07/2019
  • Hashize 5 years