RDC:Martin Fayulu yageretse kuri Joseph Kabila ibibazo byose n’amakuba Abanyekongo bari kunyuramo

Umunyapolitiki Martin Fayulu umwe mu bagize ihuriro LAMUKA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko ingabo bita izabo bavuga ko zibica atari izo muri Congo ahubwo ari inyamahanga nk’uko bashyiriwe Bosco Ntaganda na Laurent Nkunda babita Abanyekongo. Avuga ko ikibi cyose gituruka kuri Kabila, igisubizo ari uko yava mu buzima bw’igihugu.

Ibi Martin Fayulu yabitangarije muri Teritwari ya Beni kuri uyu wa Kabiri, tariki 24 Ukuboza, mu nama yahakoreshereje ari kumwe na bagenzi be barimo, Adolphe Muzito, bahuriye muri LAMUKA, uherutse gusaba ko Congo yatera u Rwanda, ndetse ikarwiyomekaho.

Martin Fayulu yabwiye abaturage ati: “Congo ni umunyamuryango w’Umuryango Mpuzamahanga. Mwavuze ko abasirikare babica. Ibyo bishatse kuvuga ko abo basirikare atari Abanyekongo. Mwavuze ko abasirikare boherejwe hano ari abarwanyi ba M23 kandi muzi ko atari Abanyekongo.”

Yakomeje agira ati: “Ntaganda, Nkunda ntabwo ari Abanyekongo. Babazanye hano babita Abanyekongo.”

Martin Fayulu ntiyavuze aho abo basirikare bakomoka niba atari Abanyekongo, ariko gukomoza kuri M23, bihita byumvikanisha ko yashatse kubita Abanyarwanda nk’uko abategetsi ba Congo bakunze gushinja u Rwanda gutera uyu mutwe inkunga y’ibikoresho n’abasirikare ariko rukabihakana.

Muri iyi nama Fayulu yibasiye Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo kugeza mu mpera za 2018, agaragaza ko ibibazo byose igihugu gifite ari we bikomokaho ariko biteguye gupfira igihugu.

Ati: “Ntabwo tuza gutuma igihugu gipfa. Ntabwo dufite ubwoba bw’urupfu. Tuzi ko ikibi gituruka ku mugabo umwe, Kabila nta wundi muntu.Igisubizo gihari ni kimwe gusa. NI uko Perezida mwatoye ajyaho. Hakwiye inzego zemewe n’amategeko, abadepite bemewe, n’ibindi. Ntibazabatege umutego nk’uko Kabila yateze Tshisekedi. Umwanzuro ni ukugenda kwa Kabila.”

Martin Fayulu aheruka gutsindwa mu matora ya Perezida yo mu 2018 yegukanwe na Felix Tshisekedi. Uyu ariko ntiyemeye ko yatsinzwe ashimangira ko amatora yabayemo uburiganya akibwa amajwi naho ubundi Abanyekongo ari we batoye.

Chief Editor/MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe