RDC:Kivu y’Amajyepfo hagaragaye abarwayi 2 bagaragaza ibimenyetso bya Ebola

  • admin
  • 16/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika iharanira demokarasi ya kongo hagaragaye abandi barwayi babiri bagaragaza ibimenyetso by’indwara ya Ebola imaze iminsi ibonewe imiti yo kuyigwaguza.

Iyi ndwara kuva yakwaduka muri kiriya gihugu,ni ubwa mbere Ebola igeze muri iyi ntara nyuma yo kwibasira iza Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Abo barwayi bagaragaje ibimenyetso babonetse muri Teritwari ya Mwenga mu Mujyi wa Bukavu.

Umurwayi wagaragaweho Ebola kuri uyu wa 16 Kanama 2019 ni umugore wari uvuye mu gace ka Beni, aho yari yaragiye kwakira umushahara w’umugabo we wari umusirikare witabye Imana nk’uko RFI yabitangaje.

Ku wa 13 Kanama 2019 nibwo abashakashatsi bagaragaje ko Ebola ishobora kuvurwa igakira, nyuma y’igerageza ryakozwe ku miti ibiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryerekanye ko iha umurwayi amahirwe yo gukira ku kigero kiri hejuru, ugereranyije n’isanzwe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe indwara zandura ni byo byateye inkunga igeragezwa ry’imiti mishya irimo REGN-EB3 na MAB 114, irwanya virusi ya Ebola mu maraso.

Icyo gihe Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi mu buvuzi muri RDC, Prof Muyembe Jean-Jacques, yagaragaje ko ari intambwe ikomeye itewe mu guhashya icyo cyorezo.

Virusi ya Ebola, ishobora kwigaragaza nk’uburwayi kuva ku minsi ibiri umuntu ayanduye, kugeza ku minsi 21, gusa ngo ikunze kwigaragaza ku munsi wa Kane cyangwa uwa cyenda.

Ibimenyetso byayo ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

Virusi ya Ebola yagaragaye bwa mbere mu 1976, iboneka kandi ku butaka bwa RDC. Yongeye kuhagaragara ku nshuro ya 10 muri Kanama 2018.

Kuva icyorezo cya Ebola cyakwinjira muri RDC, abantu 2801 nibo bagaragaweho nayo, aho muri bo 1879 bitabye Imana.

Mu bo cyagaragayeho, abagera kuri 813 bahawe urukingo bamwe baracyari kwitabwaho.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/08/2019
  • Hashize 5 years