RDC:Kaminuza nyinshi nazo zakuriye hasi Kabila zimusaba kutaziyamamariza manda ya gatatu

  • admin
  • 16/07/2018
  • Hashize 6 years

Kaminuza nyinshi zo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ku wa gatandatu zashyize umukono ku nyandiko isaba Perezida Joseph Kabila kutaziyamamariza manda ya gatatu mu matora ateganyijwe mu mpera y’uyu mwaka.

Ibiro ntaramakuru AFP byatangaje ko abarimu n’abandi bakozi ba kaminuza bashyize umukono ku nyandiko ivuga ko kandidatire ya Bwana Kabila mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa 12 ari “icyaha kitakwihanganirwa ndetse ikaba n’igikorwa cyo kugambanira igihugu kiri ku rwego rwo hejuru.”

Hashize amezi imyigaragambyo isaba Bwana Kabila kuva ku butegetsi iburizwamo mu buryo burimo urugomo no guhutaza.

Umwe mu bashyize umukono kuri iyi nyandiko ni Georges Kapiamba, ukuriye ishyirahamwe riharanira ubutabera.

Yagize ati: “Ni mu rwego rwo kubuza ko itegekonshinga rihonyorwa muri iki gihugu.

Kabila yageze ku butegetsi mu mwaka wa 2001 asimbuye se Laurent-Désiré Kabila wari umaze kwicwa.

Ayoboye igihugu gifite amateka yo kumungwa na ruswa, imiyoborere mibi n’amakimbirane aterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Yari ategetswe kuva ku butegetsi mu mpera y’umwaka wa 2016 amaze kurangiza manda ebyiri yemererwa n’itegekonshinga.

Ariko haje kwiyongeramo umwanzuro uvuga ko agomba kuguma ku butegetsi kugeza habonetse umusimbura.

Amatora yagombaga kuba muri uwo mwaka yongeye kwimurwa ashyirwa mu mwaka ushize wa 2017, nabwo yongera kwimurirwa muri uyu mwaka wa 2018.

Perezida Kabila ntaravuga niba aziyamamaza cyangwa atazongera kwiyamamaza.

Abakandida ku mwanya wa perezida wa Kongo barasabwa kugeza ibyangombwa byabo ku kanama gashinzwe amatora hagati y’itariki ya 25 y’uku kwezi ka karindwi n’iya mbere y’ukwezi gutaha kwa munani.

Alphonse-Daniel Ntumba Luaba, umwarimu wa kaminuza akaba yarigeze no kuba minisitiri w’ubutabera wa Kongo, yagize ati:”Twizeye ko Perezida Kabila azavuga ku mugaragaro ko ataziyamamaza mu matora, akifuriza ishya n’ihirwe uzamusimbura ndetse akatwizeza ko amatora azagenda neza.”

Mu mpera y’umwaka wa 2017 no mu ntangiriro y’uyu mwaka wa 2018, imyigaragambyo yo kwamagana Bwana Kabila yari yateguwe na Kiliziya Gatolika yaburijwemo mu buryo bw’urugomo n’inzego z’umutekano za Kongo.

Bivugwa ko abantu bagera 15 bayiguyemo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/07/2018
  • Hashize 6 years