RDC:Inyeshyamba zagabye ibitero zikoresheje imihoro zica umusirikare wa FARDC n’abasivile 15 mu minsi ibiri

  • admin
  • 24/07/2019
  • Hashize 5 years

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, umusilikali wa leta umwe n’abasivili batandatu bishwe kuri uyu wa Kabiri batemaguwe n’imipanga mu ntara ya Ituri.

Biravugwa ko ababishe ari inyeshyamba zarimo zihunga ingabo z’igihugu barimo barwana, nk’uko umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lieutenant Jules Tshikudi, yabitangarije ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa.

Intara ya Ituri ikize kuri zahabu na peteroli. Nta mahoro yigeze igira kuva mu 1999, kubera imitwe y’inyeshyamba itandukanye n’ubwicanyi hagati y’amoko. Ku italiki ya mbere y’uku kwezi, Perezida Félix Tshisekedi yarayisuye, atangaza ko agiye kugaba ibitero bikaze by’ingabo ze ku nyeshyamba zahayogoje.

Ni mu gihe kandi ku wa Mbere mu masaha y’ijoro, inyeshyamba z’umutwe wa Allied Democratic Forces, ADF, zakoresheje imihoro mu kwica abantu mu duce twa Oicha na Eringeti turi mu majyaruguru y’umujyi wa Beni.Abategetsi muri Repubulika Ya Demokarasi ya Congo batangaje ko abantu icyenda, barimo n’abana benshi bishwe igihe inyeshyamba zagabaga ibitero mu mirenge ibiri iri mu burasirazuba bw’igihugu

Abatuye aho baravuga ko izo nyeshyamba zari zababuriye ko hagiye kuba ibitero ariko impamvu yabyo ntiramenyekana.Kuva icyo gihe abantu benshi babarirwa mu majana bahunze ako gace.

Umuryango utegamiye kuri Leta muri teritwari ya Beni uhangayikishijwe n’ibi bikorwa by’umutekano muri ako gace wavuze ko kugeza ubu hamaze gupfa abantu 22 mu minsi itandatu baguye mu bitero bigabwa na ADF.

ADF nta murongo uhamye wa politike ifite ariko bivugwa ko mu minsi ishize washinze ubufatanye n’umutwe wa kiyisilamu, Islamic State.

JPEG - 51.2 kb
Abasilikare ba Leta ya Congo FARDC bari mu mukwabu wo guhiga inyeshyamba za ADF

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/07/2019
  • Hashize 5 years