RDC:Inyeshyamba bivugwa ko ari iza Kisilamu zo muri Uganda zishe abantu 19 zinatwika kiliziya na Farumasi

  • admin
  • 21/11/2019
  • Hashize 4 years

Mu ijoro ryakeye mu mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo abarwanyi ba kisilamu b’umutwe wa ADF uzwi nk’umutwe wa Kisilamu wo muri Uganda bishe abantu 19 batwika n’imwe muri Kiliziya na farumasi.

Bivugwa ko babikoze bihimura ku gitero baherutse kugabwaho n’ingabo za DRC hafi y’umupaka wa Uganda.

Ubuyobozi bwo muri kariya gace buvuga ko hari abandi bantu benshi bariya barwanyi batwaye bunyago. Abarwanyi ba ADF bamaze imyaka igera kuri 20 bakorera muri kariya gace bakaba bavugwaho kwica no gukura abaturage mu byabo.

N’ubwo ibikorwa bya ADF byitirirwa Islamic State kugeza ubu abahanga ntibaramenya urugero imikoranire hagati y’iyi mitwe iriho.

Abaturage bavuga ko uriya mutwe ukorera no mu mugi wa Beni aho uherutse kwica abaturage barindwi.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo/Kinshasa, Maj. Mak Hakuzay yatangarije Reuters ko hishwe abaturage 7, abasirikare b’igihugu 2 barakomereka, hakaba hari abandi baturage benshi bashimuswe.

Naho Donat Kibwana uyobora Beni avuga ko mu byumweru bike bishize abarwanyi ba ADF bishe abandi baturage 12 mu mudugudu wa Mavete, bakanatwika iduka ry’imiti, urusengero kandi batwara bunyaho abandi baturage.

Hashize icyumweru kirenga ingabo za Congo zitangaje ko zimaze kwica abarwanyi barenga 25 ba ADF. Tariki ya 19 Ugushyingo, Maj. Hakuzay yavuze ko FARDC yishe abayobozi bakuru ba ADF harimo uwitwa Mzee wa Kazi na Sarah biciwe mu gitero cyagabwe mu gace ka Mopobu muri Beni.

Kuva ibitero by’ingabo za DRC byatangira kuri uriya mutwe, bivugwa ko umaze kwica abaturage bagera kuri 70.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/11/2019
  • Hashize 4 years