RDC:Ingabo za Congo zataye muri yombi abayobozi babiri b’umutwe wa CNRD urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

  • admin
  • 25/12/2019
  • Hashize 4 years

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zemeje ko zataye muri yombi abayobozi babiri bo mu mutwe wa CNRD ugizwe n’abarwanyi bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda bahoze bari muri FDLR.

Actualite cd dukesha iyi nkuru itangaza ko ku wa Mbere w’iki Cyumweru aribwo FARDC yemeje ko yataye muri yombi aba bayobozi. Abo ni Uiyamu Mutabazi na François Muvuni, aho umwe yari Umunyamabanga Mukuru undi ari umwe mu banyapolitiki bo hejuru ba CNRD.

Umuvugizi wa FARDC, Major Léon Richard Kasonga, yatangaje ko aba bagabo babiri bafatiwe mu bitero bibiri bimaze igihe bigabwa ku mitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri RDC, byakajije umurego cyane mu Ugushyingo uyu mwaka. Bafatiwe mu gace ka Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo.

Ati “Twataye muri yombi Umunyamabanga Mukuru wa CNRD witwa Uiyamu Mutabazi, ntabwo yari wenyine, twanafashe umwe mu bayobozi ba politiki bo hejuru muri CNRD witwa François Muvuni. Bose bari mu maboko yacu ndetse barashaka gusubira mu gihugu cyabo kuko ikituraje ishinga ni uko amahoro aricyo kintu cya nyuma twageraho.”

Kuva mu Ugushyingo, Ingabo za RDC zagabye ibitero muri Kivu y’Amajyepfo bigamije gutsinsura imitwe yitwaje intwaro yaba ikomoka mu bihugu by’ibituranyi n’iy’imbere mu gihugu.

Umwe muri iyo mitwe ni CNRD, ubarizwamo abahoze bari mu mutwe wa FDLR. Mu Cyumweru gishize, Ingabo za RDC zatangaje ko zafashe abarwanyi bagera ku 2000.

Abagera kuri 300 hamwe n’ababakomokaho kimwe n’abandi baba babitezeho amakiriro bagera ku 1600, bamaze gutahuka mu Rwanda kugera ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/12/2019
  • Hashize 4 years