RDC:Ibyananiye se Umwana arabikoze, Félix Tshisekedi yatsinze Amatora

  • admin
  • 10/01/2019
  • Hashize 5 years

Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo uyoboye ishyaka rya UDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social) ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Republika iharanira demokarasi ya Congo niwe umaze gutangazwa na Komisiyo ishinzwe gutegura amatora ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu.

Mu majwi y’agateganyo yatangajwe mu masaha ya sa kumi z’igitondo kuri uyu wa kane,yerekana ko umuhungu wa nyakwigendera Etienne Tshisekedi Wamulumba,Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo 7.051.013 (38,57%) agakurikirwa na Martin Fayulu n’amajwi 35’2% naho Emmanuel Ramazani Shadary wari ushyigikiwe na Perezida Kabila yabonye amajwi 4 357 359 (23,8%).

Agiye gusimbura Joseph Kabila amaze imyaka 18 ku butegetsi, muri Republika iharanira demokarasi ya Congo.

Ibyo bitangajwe mu gihe ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo yagiriye inama Abanyamerika kuva muri icyo gihugu, mu gihe abategetsi ba Congo bari bakiri mu myiteguro yo gutangaza ibyavuye muri ayo matora.

Ambasade i Kinshasa yatangaje ku rubuga rwayo rwa Internet kuri uyu wa gatatu ko Abanyamerika muri Congo bakwiye kwitegura kuva mu gihugu batarinze gusaba imfashanyo ya Leta ya Amerika.

Ubwo butumwa busaba Abanyamerika kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no mu myigaragabyo,kandi ko bagomba guhora biteguye ko ibintu bishobora guhinduka.

Abaporisi bashinzwe kurwanya imyigaragabyo barinze bikomeye ku cy’icaro gikuru cya komisiyo y’Amatora I Kinshasa batangiye kuhagera kumugoraba wo kuri uyu wa gatatu.

Mu gihe iyo komisiyo nayo yari yatangaje ko iribuze gutangaza ibyavuye mu m’amatora by’agategayo.

Mu bakandida 17 bari basigaye,batatu nibo basohotse ku rutonde rw’abakandida banatangira kwiyamamaza.Abo bari bagizwe na Emmanuel Ramazani wari ushyigikiwe na Leta ya Kabila ndetse n’amashyaka yihuje nayo,Felix Tshisekedi w’ishyaka UDPS ndetse na Martin Fayulu w’ihuriro Lamuka.

Tshisekedi yahatanye mu matora afatanyije na Vitali Kamere aho bari bakoze ihuriro (CACH (Cap vers le changement) mu gihe abagabo nka Martin Fayulu,Freddy Matungulu, Sylvain Masheke na Jean-Philibert Mabaya bagize ihuriro Lamuka batanzeho umukandi Martin Fayulu aba ariwe ubahagararira mu matora.


Abaporisi bashinzwe kurwanya imyigaragabyo barinze bikomeye ku cy’icaro gikuru cya komisiyo y’Amatora I Kinshasa

Niyomugabo Albert /MUHABURA.R

  • admin
  • 10/01/2019
  • Hashize 5 years