RDC:FARDC irashinjwa kwambura aborozi n’abacuruzi inka zisaga 100

  • admin
  • 29/07/2019
  • Hashize 5 years

Aborozi n’abacuruzi b’inka muri teritwari ya Fizi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo barashinja igisirikali cya leta kubanyaga inka zabo no kwica bamwe muri abo borozi.

Abo borozi bavuga ko abantu bakekwa kuba abasirikare ba leta babambuye inka 104 bari bajyanye mu isoko ryahitwa Isalamabila mu ntara ya Maniema

Abavuganye n’ijwi ry’Amerika ubwo bari bagiye gutanga ikirego mu buyobozi bukuru bwa gisirikare bavuze ko zimwe mu nka bari bashoreye bajyanye ku masoko zanyazwe n’abasirikare bakorera batayo ya kabili ikorera Wamaza

Elias Murama, umwe muri abo bacuruzi bari bajyanye inka Mbujimayi avuga ko muri iki cyumweru hari abandi bacuruzi bari berekeje mu ntara ya Maniema nabo banyazwe inka zigera ku ijana ndetse hashimutwa n’ abantu batatu ubu byemejwe ko bishwe n’abantu bitwaje intwaro.

Pasteur Dogo Mbimuye afite umuvandimwe washimutiwe i Wamaza ajyanye inka i Kindu yavuze ko basabwaga amadolari 5,000 kugirango barerekure abantu babo bashimuswe.

Ubuyobozi bwa gisirikare bukorera muri Uvira ntacyo buratangaza kuri ibi birego abo borozi ndetse n’abacuruzi b’inka baje kubagezaho.

Ni mu gihe muri uku kwezi ubwo umugaba mukuru w’ungirije Lieutenant General Tangu Fort yari sasuye Komine ya Minembwe yari yasezeranije aborozi ko agiye gushakira amatungo n’aborozi umutekano.

Gusa nyuma y’uko uyu muyobozi avuye mu Minembwe kugeza ubu hamaze kunyagwa inka zisaga 200.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 29/07/2019
  • Hashize 5 years