RDC:Barindwi barimo abasirikare babiri ba FARDC bishwe n’abantu bitwaje intwaro

  • admin
  • 10/06/2019
  • Hashize 5 years

Abantu barindwi barimo abasirikare babiri ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bishwe n’abantu bitwaje intwaro mu bitero bibiri byagabwe kuwa Gatandatu no ku Cyumweru mu giturage cya Gbi ku nkengero z’Ikiyaga cya Albert no mu gace ka Tsukpa muri Sheferi ya Mambisa, ho muri Teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri.

Igitero cya mbere cyagabwe kuwa Gatandatu, ku itariki 08 Kamena mu giturage cya Gbi, ku nkengero z’Ikiyaga cya Albert. Umuyobozi wa Mambisa akaba avuga ko abantu bitwaje intwaro bishe abantu batatu barimo umucuruzi. Aba kandi batwaye bunyago abasore babiri baje kwicwa mu masaha yakurikiye.

Aba bantu biswe amabandi yitwaje intwaro ngo banasahuye amafi y’abaturage mbere yo gusubira inyuma ahagana saa sita nyuma yo kwigarurira aka gace mu gihe kingana n’igice cy’umunsi.

Abaturage bakaba barahungiye mu bice bya Logo, Lopa, Bunia no muri Uganda. Ingabo za leta (FARDC) ngo zaje kuhagera ninjoro nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.

Naho mu giturage cya Linga, mu Murenge wa Walendu Pitsi, inkambi ya FARDC yatwitswe n’abantu bitwaje intwaro ariko ntihagira umuntu uhasiga ubuzima.


Igitero cya kabiri cyabaye kuri iki Cyumweru, tariki 09 Kamena mu masaha ya saa kumi n’imwe mu giturage cya Tsukpa, muri Sheferi ya Mambisa, muri Teritwari ya Djugu.

Actualite Cd iganira n’umuyobozi wa Cheferi ya Mambisa, Juga Tschele Henry yemeje aya makuru avuga ko abitwaje intwaro barashe abasirikare babiri ba Congo babasanze mu birindiro byabo bagahita bapfa, abandi bagatwara imbunda zabo zo mu bwoko bwa AK 47.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere habaye igikorwa cyo gukurikirana abo bantu ariko bahise bahungira mu ishyamba.

Yanditswe na Hbarurema Djamali

  • admin
  • 10/06/2019
  • Hashize 5 years