RDC:Abaturage batwitse ikigo cya MONUSCO banayiha amasaha 48 yo kuba ivuye ku butaka bwabo

  • admin
  • 25/11/2019
  • Hashize 4 years

Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2019, abaturage batuye mu mugi wa Beni muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo barashinja ingabo za ONU ziri mu butumwa bw’amahoro (MONUSCO) kubarasa mu gihe bigaragambiriza ubwicanyi bukomeje kubakorerwa.

Ibikorwa byabo byo kwigaragambya byaranzwe no gufunga imwe mu mihanda, batwitse ibiro by’ingabo za ONU biri muri Beni ndetse n’imodoka yazo.Ikigo cya MONUSCO kiri Beni cyagaragaye kigurumana n’umwotsi mwinshi wuzuye ikirere cyaho, ndetse bivugwa ko cyanasahuwe, MONUSCO itangira guhungisha abakozi bayo.

Mu muhanda werekeza kuri ibi biro hagaragaraga abantu benshi bafite ibikoresho bitandukanye byo kurwanisha harimo n’inkoni. Bari bafite urusaku rwinshi ubwo bagendaga begera ku kicaro MONUSCO gusa humvikana n’urusaku rw’amasasu bivugwa ko ari ingabo za MONUSCO ziri kuyarasa.

Amakuru aremeza ko abantu 8 mu bigaragambya bamaze kuhasiga ubuzima.

Abaturage ba Beni bashaka ko MONUSCO iva iwabo mu saha atarenze 48 kuko ngo ikomeje kurebera ubwicanyi bubakorerwa. Mu rwego rwo kwifatanya na Beni, Butembo na Goma ahitwa Majengo na ho bakoze imyigaragambyo.

Guhera tariki ya 5 Ugushyingo kugeza magingo aya, abaturage barenga 75 bo muri Beni bamaze gupfira mu bitero bagiye bagabwaho n’imitwe y’inyeshyamba irimo ADF, umutwe witwaje intwaro waturutse muri Uganda. Bafashe ingamba zo kwigaragambya mu gihe bivugwa ko ibitero bigamije guhashya iyi mitwe bikorwa n’igisirikare cya Congo, FARDC gusa, habe n’ubufasha bwa MONUSCO ifite ubutumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano aho bitari.

MONUSCO yahise ikorera inama y’igitaraganya mu mugi wa Kinshasa kugira ngo harebwe icyakorwa.

Mu cyumweru gishize hari inkuru zacicikanye zivuga ko MONUSCO ifatanya n’abarwanyi ba ADF buvuga ngo baba bashaka ko ako gace gahora mu kaga kugira ngo bagume mu butumwa bw’amahoro bityo bakomeze babone uburyo bwo gusahura amabuye y’agaciro.

Ikigaragara ni uko abarwanyi ba ADF bariye karungu kuva ku wa 30 Ukwakira, ubwo FARDC yatangiraga kugaba ibitero simusiga ku mitwe y’inyeshyamba, cyane nka ADF. Ntibyigeze bibaho ko mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri gusa haba hamaze kwicwa abaturage barenga 75; barashwe, abandi batewe ibyuma.




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/11/2019
  • Hashize 4 years