RDC:Abasirikare ba FARDC barasinze bamisha urufaya rw’amasasu mu basivile bicamo batandatu

  • admin
  • 26/09/2019
  • Hashize 5 years

Abasivile batandatu bishwe n’igisirikare (FARDC) cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2019, mu gace ka Oicha, Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Aba basivile barashwe mu buryo budasobanutse nyuma y’aho umuntu wa mbere agize icyo abitangazaho ku wa Mbere w’iki cyumweru. Yavuze ko abasirikare basaga nk’abasinze ba FARDC barashe urufaya mu baturage, nabo barakaye bica umwe muri bo.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru itangaza ko hari saa moya z’ijoro harimo kugwa imvura nyinshi maze abaturage bo muri Oicha batungurwa n’urufaya rw’amasasu, ubwo bagendaga bagana aho abo basirikare bari bari mu nzu y’umuturage.

Aba basirikare ngo bahise babarasaho urufaya rw’amasasu ari abantu batandatu barimo abagabo babiri n’abagore bane, barimo n’umugore w’umuyobozi w’ako gace byabereyemo.

Ikindi ngo Umusirikare wari wasinze cyane yashyamiranye n’urubyiruko rwari mu myigaragambyo nawe arapfa nk’uko Umuvugizi wa Sosiyeti Sivile muri Beni, Janvier Kasereka, yabitangaje.

Yagize ati “Abantu batandatu bishwe, ni abasivile, hakiyongeraho umusirikare umwe washyamiranye n’urubyiruko rwigaragambyaga muri iryo joro. Ubwo bageragezaga kwigaragambya nibwo babonye umusirikare wasinze batangira kumwegera birangira bamwiciye aho, bityo bose hamwe bahapfira ari Barindwi”.

Major Mak Azukayi, Umuvugizi wa Operasiyo Sokola ya mbere (1) muri iyi Ntara, yavuze ko umuyobozi w’ingabo ziri muri ibi bitero ndetse n’umwunganizi mu by’amategeko wa FARDC bageze ahabereye ubu bwicanyi, basaba abaturage gutuza mu gihe hagikorwa iperereza.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/09/2019
  • Hashize 5 years