RDC:Abantu 24 barimo abagenzi,abaderevu n’abandi nibo byemejwe ko baguye mu mpanuka y’indege

  • admin
  • 24/11/2019
  • Hashize 4 years

Abategetsi bavuga ko abantu bagera kuri 24 bapfuye ubwo indege nto yo mu bwoko bwa kajugujugu mu gitondo cyo kuri iki cyumweru yakoraga impanuka ikagwa mu gace gatuwe kitwa Mapendo ahazwi cyane nka Birere mu mujyi wa Goma.

Abaturage bari aho iyo ndege yaguye, barimo n’abantu bane bo mu muryango umwe, bari mu bahitanywe n’iyo mpanuka.

Umwotsi wagaragaye ari mwinshi uva ku muhanda witwa Avenue Kirambo muri Mapendo aho iyi ndege yaguye hejuru y’inzu z’abatuye hano.

Nzanzu Kasivita Carly, Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru, yavuze ko iyo ndege yo mu bwoko bwa Dornier-228 yari iya kompanyi Busy Bee yaguye ku nzu zo mu gace ka Mapendo nyuma yo guhusha aho guhagurukira ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Goma.

Abategetsi bavuze ko abagenzi 17 n’abadereva babiri ari bo bari bari muri iyo ndege ubwo yakoraga impanuka.

Gusa ntiharamenyekana niba muri abo bantu 24 babonetse harimo abari muri iyo ndege bose kuko yaguye ku mazu y’abaturage rwagati nk’uko iyi nkuru ya Actualite cd ibivuga.

Imodoka zizimya umuriro zatabaye zijya kuzimya iyo ndege yaguye muri aka gace gatuwe n’abantu mu burasirazuba bw’umujyi wa Goma.

Kuri iki cyumweru, abakora mu bikorwa by’ubutabazi bari bagikuramo abakomeretse ndetse n’imirambo.

Umubare w’abantu bari bari muri izo nzu ubwo impanuka yabaga ntiwahise umenyekana.

Impamvu yateye iyo mpanuka ntiramenyekana, ariko hari abavuga ko iyo ndege yagize ikibazo cya tekinike muri moteri ikimara guhaguruka.

Guverineri Kasivita yemeje ko iyo mpanuka yatwaye ubuzima bw’abo basangiye igihugu ndetse yihanganisha imiryano yabuze abayo n’abakomeretse.

Byari biteganyijwe ko yerekeza mu mujyi wa Beni uri ku ntera ya kilometero 350 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma, ubwo yagwaga imaze hafi umunota umwe ihagurutse.

Impanuka z’indege muri rusange zikunze kuba muri DR Congo, ahanini bitewe n’indege zitujuje ubuziranenge mu bijyanye n’umutekano ndetse no kudohora mu kuzigenzura.

Indege zose za DR Congo ntabwo zemerewe kuguruka mu kirere cy’ibihugu 28 bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi.

Mu kwezi gushize indege y’ubwikorezi ya gisirikare yo mu bwoko bwa Antonov 72 yari mu mirimo yo gutwara ibikoresho by’umukuru w’igihugu cya DR Congo yakoze impanuka ihitana abari bayirimo.

Iyo ndege yari yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Goma igana i Kinshasa, yabonetse hashize iminsi ine iburiwe irengero, iboneka mu ntara ya Sankuru.

Indege nto yaguye uyu munsi mu gace ka Mapendo bivugwa ko yari igiye mu gace ka Butembo muri iyi ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Ikigo gishinzwe iby’indege za gisiviri muri DR Congo ntacyo kiratangaza kuri iyi mpanuka yabaye kuri iki cyumweru.

JPEG - 31.5 kb
Indege yo mu bwoko bwa Dornier 228-200 ya kompanyi Busy Bee
JPEG - 50 kb
Abantu bashungereye ahabereye iyo mpanuka bagerageza gufasha uwaba yayirokotse
JPEG - 92.9 kb
Abantu 24 ni bo bapfuye harimo n’abahiriye mu nzu indege yagonze

MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/11/2019
  • Hashize 4 years