RDC:Abagabo batatu banyoye likeri zikaze zirabivugana

  • admin
  • 12/10/2015
  • Hashize 9 years

Mu cyumweru twasoje I Bunia mu Ntara ya Ituri haguye abantu batatu bishwe n’inzoga zikomeye cyane zizwi ku izina rya Likeri, ibi rero bikaba byatumye uruganda rukora izi nzoga rwikomwa n’ubuyobozi bw’iyi Ntara ya Ituri bigera n’aho ruhagarikwa by’agateganyo.

Uhagarariye amashyirahamwe y’inganda azwi ku izina rya Federation des Entreprises du Congo(Fec) , mu ntara ya Ituri bwana Constant Bulelenga yatangarije radio Okapi ko ibi bikorwa byo gucuruza inzoga zidafite ubuziranenge bikajije umurego ariko nk’ubuyobozi bakaba bagiye kubifatira ingamba mu rwego rwo kurimbura burundu icuruzwa ry’izi nzoga zica abantu. Yongeyeho kandi ko babwiye abacuruzi bose bafite izi nzoga mu bicuruzwa byabo ko bagomba guhita bazitwika ku buryo bwihuse.

Umuyobozi w’aka karere ka Bunia Fimbo Lebiliye. we atangaza ko batangiye gukora iperereza ngo barebe ahantu hose mu maduka ndetse no mu tubari haba hasigaye izi nzoga ubundi bakazitwika. izi nzoga kandi zije nyuma y’igihe kigera ku kwezi bahagaritse ubundi bwoko bwa Likeri zaturukaga mu gihugu cya Kenya zanyuraga ku mupaka wa Mahagi mu gihe nazo zari zimaze kwibasira urubyiruko rwa Congo kuko nazo zicaga abantu bazinyoye ari nyinshi.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2014, Muri iyi Ntara ya Ituri batwitse amakarito agera ku 160 ya zino nzoga za Likeri zikaze dore ko icyo gihe nabwo hari ahateye icyorezo cy’inzoga zihitana abantu.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/10/2015
  • Hashize 9 years