RDC:Abadepite 20 batavuga rumwe na Leta bahagaritswe ku mirimo,amahirwe ku ishyaka rya Kabila

  • admin
  • 12/06/2019
  • Hashize 5 years

Urukiko rwubahiriza itegeko nshinga muri Republika iharanira demokarasi ya Kongo kuri uyu wa kabiri rwahagaritse mu mirimo abadepite 20 bashinzwa kuba kuba baratowe mu buryo budakurikije amategeko.

Mu bahagaritswe, 10 ni abo ku ruhande rwa Moise Katumbi atavuga rumwe n’ubutegetsi, umunani bo mu ishyaka rya MLC, Mouvement de libération du Congo, rya Jean-Pierre Bemba wahoze ayoboye umutwe w’inyeshyamba. Abandi babiri nabo ni ba soma mbike ba Martin Fayulu umwe mu baheruka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Uyu mwanzuro w’urukiko rukuru rushinzwe itegeko nshinga uhaye amahirwe bamwe mu bari mu ihuriro rya FCC ry’uwahoze ari prezida wa Congo Joseph Kabila, bahise babona imyanya mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.

Uru rukiko rukuru rwavuze ko uyu mwanzuro utavuguruzwa. Rwasobanuye ko ari mwanzuro wafashwe nyuma yo kwiga dosiye z’ababarirwa mu gihumbi bari barushyikirije.

Biteganyijwe ko umwanya uwo ariwo wose Jean Pierre Bemba agira icyo atangaza kuri umwanzuro.Amwe mu mashyirahamwe yigenga arimo n’ayabacamanza yateye utwatsi uwo mwanzuro.

Umukuru w’ishyirahamwe ry’abacamanza baharanira ubutabera kuri bose, Me Georges Kapiamba, yavuze ko ari umwanzuro werekana ko abagize urukiko rwubahiriza itegeko shinga bari gukorera mu kwaha kw’ababashyizeho bagizwe ahanini n’abo mu ihuriro rya FCC rya Joseph Kabila.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 12/06/2019
  • Hashize 5 years