RDC:Ababarirwa ku ntoki nibo bitabiriye imyigaragambyo yateguwe na Martin Fayulu

  • admin
  • 22/01/2019
  • Hashize 5 years

When you are finishing your research paper, you need to incorporate a table of

I suggest that you cheap essay writing service uk do some comparison shopping initially to make sure you are receiving a fantastic deal.

contents, along with a bibliography.

Abashyigikiye Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo babarirwa mu macumi ni bo bitabiriye imyigaragambyo yo ku wa mbere yari yahamagaje yo kwamagana icyemezo cy’urukiko rw’itegeko-nshinga.

Rwanzuye ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora ya perezida yo ku itariki ya 30 y’ukwezi gushize kwa cumi na kabiri.

Abigaragambya babarirwa ku ntoki ngo bari mu duce tumwe na tumwe tw’umurwa mukuru Kinshasa tugizwe na Binza/Delvaux, Binza/UPN, Binza, Camping Madiata, Sanatorium, Selembao-Marché na Makala.

Gusa amakuru avuga ko hari abapolisi benshi i Kinshasa, iyi ikaba ishobora kuba ari yo mpamvu iyo myigaragambyo yitabiriwe n’abantu mbarwa.

Fayulu, watangajwe n’akanama k’amatora ka Kongo ko ari we wakurikiye mu majwi Tshisekedi, yavuze ko yibwe intsinzi, ariko urukiko rw’itegeko-nshinga rwatesheje agaciro ubujurire bwe.

Imibare y’ibyavuye mu matora yahishuriwe bimwe mu bitangazamakuru, igaragaza ko Fayulu yatsinze ayo matora.

Nyuma y’icyemezo cy’urukiko rw’itegeko-nshinga ku cyumweru,Fayulu yavuze ko yifata nka perezida wa Kongo wemewe n’amategeko.

Yasabye amahanga kutemera ibyavuye mu matora byatangajwe n’akanama k’amatora ka Kongo.

Yavuze kandi ko SADC, umuryango w’iterambere ugizwe n’ibihugu 16 byo mu majyepfo y’Afurika – na Kongo ibereye umunyamuryango – yifurije ishya n’ihirwe Tshisekedi mu mirimo mishya yatorewe, nta soni igira.Fayulu yongeyeho ko demokarasi irimo kwicwa muri Kongo.



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 22/01/2019
  • Hashize 5 years