RDC: Uburwayi bwa Moise Katumbi bushobora kuba Amahirwe ya Joseph Kabila

  • admin
  • 22/05/2016
  • Hashize 8 years

Moise Katumbi ni umukandida uri guhangana na Leta mu matora yo kuzayobora iki gihugu gusa Uburwayi bwe bushobora gutuma Joseph Kabila akomeza kuyobora iki gihugu mu gihe uyu Moise Katumbi yaba akomeje kumererwa nabi dore ko kuri ubu yajyanwe mu gihugu cya Afurika y’Epfo gukomeza gukurikiranwa n’Abaganga

Nkuko byatangajwe n’umwunganizi we mu mategeko Katumbi yerekeje muri Afurika y’Epfo ku itariki 20 Gicurasi 2016, nyuma y’umunsi umwe ashyiriweho impapuro zimuta muri yombi. Katumbi yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi nyuma yo gukekwaho kwinjiza mu gihugu abasirikare b’abacancuro baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo rwo kugirira nabi Perezida Joseph Kabila. Georges Kapiamba, Umwunganizi we mu mategeko yavuze ko Katumbi yagiye mu bitaro bya Lubumbashi nyuma y’uko abapolisi bateye ibyuka biryana mu maso kuri we n’abamushyigikiye.
Moise Katumbi ari kumwe na Perezida Kabila wa RDC

BBC ivuga ko ubushinjacyaha bwamwereye kujya kwivuriza muri Afurika y’Epfo ariko bumutegeka kuzaza akitaba ubutabera kubera ibyaha ashinjwa. Ibi byaha ariko Katumbi wigeze kuyobora intara ya Katanga ndetse akaba azwi kubera ko ari umuyobozi w’ikipe ya TP Mazembe ahakana ibi byaha ashinjwa avuga ko ari uburyo bwo kumubuza kwiyamamariza kuzasimbura Kabila mu matora ateganyijwe mu Ukwakira 2016.

Katumbi wahoze mu ishyaka riri ku butegetsi yitandukanyije naryo muri Nzeli umwaka ushize nyuma yo gushinja Kabila gushaka kugundira ubutegetsi. Kabila uri ku butegetsi kuva mu 2001, Itegeko Nshinga RDC igenderaho riteganya ko manda ye izarangira mu Ukuboza 2016 mu gihe amatora ateganyijwe mu Ugushyingo.


Yanditswe na Editor1/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/05/2016
  • Hashize 8 years