RDC: ONU isanga imyigaragambyo yakozwe n’abaturage ba Beni yari ifite ishingiro

  • admin
  • 26/11/2019
  • Hashize 4 years

Umuvugizi w’ubutumwa bwa ONU bwo kubungabunga amahoro muri DR Congo (MONUSCO) yasabye ko haba ituze no kuryoza ibyabaye i Beni mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo, abaturage bo mu gace ka Beni baramukiye mu myigaragambyo bamagana ubutegetsi bwa DR Congo n’ingabo za MONUSCO ziri i Beni bazishinja kudashobora kubarinda ubwicanyi bari gukorerwa n’inyeshyamba za ADF.

Ibiro ntaramakuru AFP, bisubiramo amagambo y’umushinjacyaha wa gisirikare Kumbu Ngoma, avuga ko abaturage bane baguye muri iyo myigaragambyo y’ejo, 10 barakomereka n’abasirikare batatu ba leta na bo barakomereka.

AFP ivuga ko abigaragambya bari banze gutezuka nyuma y’amasasu yari yarashwe yo kubaburira.

Mathias Gillmann, umuvugizi w’inzibacyuho wa MONUSCO, yavuze ko ibiro byayo biri i Beni byangijwe nyuma yo kugabwaho igitero, biba ngombwa ko abakozi bayo bahakoreraga bimurirwa ahandi.

Gillmann avuga ko Leila Zerrougui, intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa ONU muri DR Congo, yitabiriye inama y’igihugu y’umutekano ku munsi w’ejo yari iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi.

Bivugwa ko iyo nama yarimo n’abaminisitiri n’abagize ibiro bikuru bya gisirikare.

MONUSCO ivuga ko Madamu Zerrougui yavuze ko “yumva uburakari no kubihirwa kw’abaturage” nyuma y’ibitero biheruka by’inyeshyamba za ADF byahitanye abantu.

Ariko yavuze ko kwirara ku biro bya MONUSCO ndetse n’iby’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri ako gace “nta kindi bikora kitari uguca intege ingabo za DR Congo mu rugamba zihanganyemo na ADF”.

MONUSCO ivuga ko igiye kongera imbaraga mu mikoranire n’inzego zitandukanye zikorana nayo “mu gushakira hamwe umuti hamwe w’ibibazo by’abaturage ba Beni”.

MONUSCO yongeyeho ko itewe impungenge n’ikwirakwira ry’amakuru y’ibinyoma no gushishikariza ibikorwa by’urugomo biri gukorwa ku mbuga nkoranyambaga.

Igasaba inzego zose gukorera hamwe ngo ituze rigaruke, binashoboke kurwanya ADF n’icyorezo cya Ebola.

Abantu bagera kuri 75 bamaze kwicwa kuva ku itariki ya 5 y’uku kwezi mu gace ka Beni, nk’uko bitangazwa n’umuryango utegamiye kuri leta Groupe d’Etude du Congo (GEC) na Human Right Watch.

Iyi mibare irimo imibiri y’abantu batandatu babonywe ku cyumweru mu mujyi wa Beni bivugwa ko na bo bishwe na ADF, bikekwa ko ari na bo babaye imbarutso y’iyi myigaragambyo.

Ku itariki 30 y’ukwezi gushize kwa cumi ingabo za leta ya DR Congo zatangije imirwano yo kurandura umutwe wa ADF muri aka gace ka Beni, izi nyeshyamba mu kwihimura ziraye mu baturage zirabica.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/11/2019
  • Hashize 4 years