RDC: Minisitiri w’Intebe yakomerewe n’imbaga y’abaturage mu Mujyi wa Beni

  • admin
  • 18/08/2016
  • Hashize 8 years

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Augustin Matata Ponyo yakomerewe n’imbaga y’abaturage mu Mujyi wa Beni nyuma y’uruzinduko yahakoreye ayoboye itsinda bari kumwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kanama 2016.

Uru ruzinduko rwaje rukurikira ubwicanyi bwaguyemo abantu 51 muri uwo Mujyi uherereye mu Burengerazuba bw’igihugu, ndetse runakurikirwa n’ubushyamirane hagati y’abigaragambyaga n’inzego z’umutekano.

Abaturage bashinje guverinoma intege nke mu kurinda abasivili. Kuri uyu wa Gatatu havutse ubushyamirane hagati y’abakoraga imyigaragambyo mu Mujyi wa Beni n’inzego z’umutekano, aho nyuma yo kurasa mu kirere, izi nzego zanateye ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambyaga.

Rfi itangaza ko umuntu umwe yarasiwe muri iyo myigaragambyo, abandi basivili icyenda bagakomereka, barimo bane bakomerekejwe n’amasasu mu gihe abasirikare batatu n’umupolisi umwe nabo bakomerekejwe n’amabuye yaterwaga n’abigaragambya.

Kugeza ku manywa hari hacyumvikana urusaku rw’ amasasu muri uyu mujyi, aturuka mu mpande zitandukanye.

Ibinti byakomeje kugenda nabi ndetse hari impungenge nyinshi z’uko byakomeza gutyo kubera ko hari abandi bigaragambyaga bagombaga guturuka mu Mujyi wa Oisha mu Mujyaruguru ndetse n’uwa Butembo. Gusa ngo bakaba baba bahagarikiwe hanze y’Umujyi wa Beni.

Imvano y’ubushyamirane

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu mu ma saa tatu, hari urubyiriko rwagendaga rurimba mu muhanda. Abapolisi baje kurubuza gutambuka n’uko ubushyamirane butangira butyo, aho ku ruhande rw’abigaragambyaga bateraga amabuye mu gusubiza polisi yabateraga ibyuka biryana mu maso.

Nyuma nibwo uru rubyiruko rwatangiye gushyiraho za bariyeri mu muhanda rukoresheje ibyapa, amabuye n’ingiga z’ibiti ruza no gutangira gushinguza amadarapo y’ishyaka riri ku butegetsi,PPRD, rya Perezida Joseph Kabila, rutanga ubutumwa bugira buti “ Turashaka ko guverinoma igenda, ntibashoboye kuturengera.”

Hari amakuru yaturutse mu gipolisi, avuga ko amasasu yatangiye kumvikana bitewe n’uko nta myuka iryana mu maso ihagije abapolisi bari bafite, ndetse n’igisirikare kikaba cyatabaye.

Umupolisi umwe wakomereketse, yakomerekejwe n’ibuye yatewe mu mutwe.

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Augustin Matata Ponyo yakomerewe n’imbaga y’abaturage mu Mujyi wa Beni nyuma y’uruzinduko yahakoreye ayoboye itsinda bari kumwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kanama 2016.


Yanditswe na Beatha/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/08/2016
  • Hashize 8 years