RDC: Minisiteri ishinzwe itumanaho yatangaje ko Ikirunga cya Nyamuragira cyatangiye kurukira

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/05/2021
  • Hashize 3 years
Image

Minisiteri ishinzwe itumanaho muri Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo yatangaje ko Ikirunga cya Nyamuragira cyatangiye kurukira muri Pariki y’Ibirunga.

Nyamuragira irutse nyuma y’icyumweru kimwe gusa ikirunga cya Nyiragongo kirutse cyerekeza mu mujyi wa Goma na Gisenyi, bikura umutima abaturage ndetse benshi bahitamo guhunga.

Imitingito y’uruhurirane rw’iruka ry’ibirunga byombi yatumye abantu badasobanukirwa ikiri kuba, ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru busaba abatuye umujyi wa Goma guhunga uwo mujyi berekeza ahitwa i Sake bagana i Masisi na Bukavu, mu gihe abandi bahungiye mu Rwanda.

Kuba Nyamuragira irutse hari amahirwe yo gutanga umutuzo kuko yarukiye mu gace kadatuwe n’abantu.

Itangazo riri kuri twitter ya Minisiteri y’itumanaho ya DRC, ivuga ko ikirunga cya Nyamuragira cyarukiye mu gace kadatuwe.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/05/2021
  • Hashize 3 years