RDC: Martin Fayulu ashobora gukorwa n’isoni nyuma yogusaba ko abaturage ba Kongo ba kwanga Polisi y’u Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/12/2021
  • Hashize 2 years
Image

Kuri uyu wa kane, tariki ya 16 Ukuboza 2021, umuhuzabikorwa w’ihuriro rya LAMUKA yumvikanye anenga uburyo abapolisi bo mu Rwanda bashobora kwinjira ku butaka bwa Kongo banyuze mu mujyi wa Goma mu majyaruguru ya Kivu.

Martin Fayulu Madidi, yasabye abaturage ba Kongo kwanga ko Polisi y’u Rwanda yinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ku rubuga rwa Twitter, Martin Fayulu yagize ati: “Mu gihe ntegereje ijambo ryanjye mu gihugu ku ya 30 Ukuboza, ndasaba abaturage ba Kongo kwanga ko abapolisi bo mu Rwanda baza i Goma.”

perezida w’ishyaka riharanira iterambere (ECIDé), avuga ko kuba abapolisi baturutse mu gihugu cy’Urwanda ku butaka bwa Kongo bihungabanya ubusugire bwa DRC.

Martin Fayulu Madidi asoza agira ati: ” Kimwe n’ingabo za Uganda, ziri mu gihugu cyacu kongeraho abapolisi b’Urwanda ni uguhungabanya ubusugire bw’igihugu cyacu kandi bikunda gushyirwa mu bikorwa n’igihugu ubwacyo.”

Twabibutsa ko ku ya 13 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda yavuze ko yiteguye gushinga ibirindiro mu mujyi wa Goma mu rwego rwo kurwanya iterabwoba.

Amasezerano yo y’ubwumvikane yasinywe akubiyemo umugambi uhuriweho wo gucukumbura ibibazo bibangamira umutekano no gushyiraho ibikorwa by’inzego za polisi. hakurikije imyanzuro y’Inteko rusange yo kuwa 23 ya EAPCCO yabereye i Kinshasa, abapolisi bo mu Rwanda biteguye gukorana n’abapolisi ba DRC n’izindi nzego za polisi zo mu karere hashyirwaho umutwe uhuriweho i Goma gukusanya amakuru ku bikorwa by’iterabwoba mu karere. Kurwanya ubuhezanguni bukabije.

ni intambara itoroshye kuko nta gihugu na kimwe gishobora gutsinda cyonyine ”, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda. IGP Dan Munyunza.

Yashimangiye ko hakwiye kongera imbaraga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, iterabwoba ryabajihadiste ryibasiye Kivu y’Amajyaruguru, no kurwanya inyeshyamba za FDLR zizerera muri parike ya Virunga, ndetse no kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge na magendu.

source : 7sur7

Inkuru ya Nshimiyimana Emmanuel/MUHABURA

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/12/2021
  • Hashize 2 years