RDC: Kiliziya yashinjwe ubuhezanguni nyuma yo kwangira abatari Abagatolika kwigisha mu mashuri yayo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/10/2020
  • Hashize 4 years
Image

Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanenzwe ku mwanzuro iherutse gufata wo kubuza abarimu batari abayoboke bayo kwigisha mu mashuri abanza yayo.

Uyu mwanzuro wafashwe mu minsi ishize, ukaba watangiye gushyirwa mu bikorwa muri iki cyumweru ubwo hatangizwaga umwaka mushya w’amashuri.

Ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, abaturage bahise banenga uwo mwanzuro bavuga ko ari ubuhezanguni.

Minisitiri w’Uburezi, Willy Bakonga ni umwe mu babyamaganiye kure avuga ko Leta ya RDC idashingiye ku idini, bityo ko nta wakabaye yimwa umwanya kubera idini.

Umunyamabanga Mukuru w’Inama nkuru y’abepiskopi gatolika muri Congo, Padiri Donatien Nshole, yavuze ko ibyakozwe atari ubuhezanguni nk’uko bamwe babivuze.

Yavuze ko n’ubusanzwe abatari abayoboke ba Kiliziya Gatolika bafite imirimo itandukanye mu bikorwa by’iryo dini.

Ati “Ntabwo ari ikibazo cy’idini kwanga ko bigisha mu mashuri yacu. Nimuramuka muje n’iwacu mu nama y’abepiskopi, abatari abayoboke bacu barahari.” Ngo banigisha no mu mashuri makuru na Kaminuza bya Kiliziya Gatolika.

Tariki 4 Ukwakira nibwo Musenyeri wa Kinshasa Cardinal Fridolin Ambongo yatangaje uwo mwanzuro w’uko nta mwarimu utari umuyoboke uzongera kwigisha mu mashuri abanza.

Padiri Nshole yatangaje ko uwo mwanzuro ugamije gushyira mu bikorwa amasezerano Kiliziya ifitanye na Leta, yo kwigisha iyobokamana mu mashuri abanza.

Ati “Bitandukanye no mu mashuri yisumbuye aho mu ishuri hazamo abarimu benshi. Mu mashuri abanza umwarimu umwe niwe wigisha amasomo yose, none se umwarimu utari umugatolika azabasha ati kwigisha iyobokamana?”

Yavuze ko igishoboka ari uguhinduranya na Leta, ikaba yabaha abarimu b’abagatolika bazasimburanwa n’abatari abagatolika.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/10/2020
  • Hashize 4 years