RDC: Inyeshyamba zateye gereza zitorokesha imfungwa 930

  • admin
  • 12/06/2017
  • Hashize 7 years

Abantu cumi n’umwe bishwe n’abarwanyi bitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bagabye igitero kuri gereza ikomeye mu Mujyi wa Beni bagatorokesha imfungwa zigera kuri 930.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku, yifashishije twitter yatangaje ko abo barwanyi bateye iyo gereza bari bitwaje intwaro ziremereye, umunani mu bantu bapfuye bakaba bari abacungagereza.

Kugeza ubu umutwe waba wagabye iki gitero cyatangiye kuri iki cyumweru ahagana saa 15:30 nturamenyekana, ku buryo “mu bagororwa 966 bari bafungiye muri iyo gereza hasigayemo 36.”

RDC iri mu bibazo by’umutekano kuva Perezida Kabilka yatangaza ko hatazahita haba amatora y’Umukuru w’Igihugu manda ye ikirangira, ku buryo akiyobora RDC kandi igihe yagombaga kumara ku butegetsi cyararangiye mu mpera z’umwaka ushize.

Mu kwezi gushize nabwo abandi bagororwa bagera ku 4000 batorotse gereza ikomeye mu Murwa Mukuru Kinshasa, icyo gihe nabwo abantu bitwaje intwaro bakaba barabigizemo uruhare.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 12/06/2017
  • Hashize 7 years