RDC: Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye yatangaje ko umutwe wa M23 utarwana kinyeshyamba

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Bintou Keita, yatangaje ko umutwe wa M23 utarwana kinyeshyamba ahubwo witwara nk’ingabo zemewe mu bice wigaruriye mu Ntara ya Kivu y’Amajyagururu.

Bintou Keita yabigarutseho ku wa Gatatu, mu nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku Isi (UNSC), aho yagaragaje ko kuba M23 idakora kinyeshyamba bishyira mu bibazo ingabo za Loni zoherejwe kubungabunga umutekano w’abasivili muri icyo gihugu (MONUSCO).

Yagize ati: “Mu mirwano yabaye mu bihe bishize, M23 yigaragaje cyane nk’ingabo z’umwuga aho kuba umutwe w’inyeshyamba. M23 ifite intwaro n’ibikoresho bigezweho, cyane cyane mu bitwaro biremereye,n’ibisasu bishobora guhanura indege. Ingaruka ibyo bifite ku basivili n’ingabo za MONUSCO zahawe inshingano zo kubarinda zirigaragaza.”

Yakomeje agira ati:” M23 nikomeza kugaba ibitero byayo biteguranywe ubuhanga ku ngabo za FARDC no kuri MONUSCO, ubutumwa bwa Loni bushobora kuzahura n’ibibazo birenze ubushobozi.”

Bintou Keita yasabye UNSC gushyigikira imbaraga Akarere kashyize mu guhosha umwuka mubi uri hagati ya RDC n’u Rwanda kubera M23, FDLR n’indi mitwe ikomeje guteza inkeke ibihugu by’abaturanyi.

Bintou yasabye Leta ya Congo n’iy’u Rwanda gufatirana amahirwe y’Inama ya ICGLR itegerejwe izaba iyobowe na Perezida w’Angola i Luanda, mu guharanira gukemura impaka ziri hagati y’ibihugu byombi.

Uburasirazubwa bwa RDC buhana imbibi n’u Rwanda na Uganda, ni bwo bucumbikiye umubare munini w’inyeshyamba zibarirwa mu mitwe isaga 130. Bivugwa ko ibyo bituruka ku kuba ari ko karere ka RDC gafite umutungo kamere mwinshi, aho Isi yose iba ihanze amaso kugira ngo ibone amabuye y’agaciro yifashishwa mu gukora imodoka, mudasobwa na telefoni.
M23 ni wo mutwe ukomeje kuvugwa gusa mu gihe indi isa n’aho yirengagijwe kandi yo idateza ibibazo gusa muri icyo gihugu ahubwo irenga igahungabanya umutekano w’ibihugu by’abaturanyi.

Keita yahamije ko mu gihe FARDC na MONUSCO byarunduriye imbaraga zose kuri M23, indi mitwe yitwaje intwaro ikomeje kwisuganya no kugaba ibitero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Ituri, aho ibitero byagabwe hagati y’italiki ya 28 Gicurasi kugeza ku ya 17 Kamena byatwaye ubuzima bw’abasivili barenga 150.

Ambasaderi Uhoraho w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Gatete Claver, yatangarije UNSC ko u Rwanda ruzi neza ko ingabo za RDC (FARDC) zifatanyije n’umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatusi mu kurwanya M23 no kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda.

Leta ya RDC yifatanyije na FDLR ishinja u Rwanda gushyigikira M23 nubwo nta bihamya bifatika bibigaragaza ndetse binavugwa ko icyo gihugu kitanitabaje inzego, zirimo Umutwe w’Ingabo z’Akarere k’Ibiyaga Bigari zishinzwe kugenzura imipaka, ngo zikore iperereza kuri ibyo birego.

Ku ya 20 Kamena, Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bahuriye i Nairobi muri Kenya, bungurana ibitekerezo kuri icyo kibazo aho bemeje ishingwa ry’ingabo zihuriweho za EAC zigiye gutanga ubufasha mu rugendo rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Keita yavuze ko izo ngabo za EAC zikwiye kuza zuzuzanya na MONUSCO, cyane ko zizaba zifite icyicaro mu Mujyi wa Goma aho n’icya MONUSCO kibarizwa. Yashimangiye ko izo ngabo zisabwa kuzaza mu butabazi zishyize imbere uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Keita kandi yanavuze ko MONUSCO yamaze kumenyeshwa ko ingabo za EAC zishobora kuzoherezwa muri RDC guhera mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga kugeza muri Kanama uyu mwaka.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/06/2022
  • Hashize 2 years