RDC: Imirwano hagati y’inyeshyamba n’ingabo za Congo imaze guhitana abasaga 14

  • admin
  • 07/10/2015
  • Hashize 9 years

Hashize igihe gisaga aiminsi itatu Ingabo za Leta ya Congo zibasiye inyeshyamba za ADF mu rwego rwo kugarura umutekano hariya mu gihugu cya Congo dore ko izi nyeshyamba zari zimaze kwigarurira uduce dutandukanye tw’iki gihugu harimo ahitwa Beni muri Kivu y’amajyaruguru none kuri ubu izi nyeshyamba zimaze gupfamo abagera kuri 14

Nk’uko tubikesha Radio okapi ngo amakuru abageraho avuga ko kuva mu minsi itatu ishize hagiye habaho gutana mu mitwe kw’ingabo z’impande zombie mu duce twa Bilimani na Abialos, turi mu birometero nka 90 mu majyaruguru y’umujyi wa Beni. Imibare y’abaguye mu mirwano itangazwa n’inzego z’umutekano za Congo akaba ari inyeshyamba zigera mu 10 zishwe n’ubwo hatatangajwe niba ku ruhande rwa let anta wahasize ubuzima.

Imirwano hagati ya FARDC na ADF yatangiye kuwa mbere mu bice twavuze haruguru, uyu muvugizi w’agateganyo wa Sokola 1, Lt Mak Hazukay akaba yatangaje uko imirwano yatangiye. Yagize ati: “Kuwa mbere, umunsi w’isoko Eringeti, Fardc yari iri mu irondo (Ryo ku manywa) yavumbuye agatsiko ka ba ADF bashakaga kwiba isoko. Imirwano yakomereje Bilimani kugeza mu nkengero z’umusozi Abialos umunsi wose wo kuwa mbere kugeza kuwa kabiri.”

www.muhabura.rw

  • admin
  • 07/10/2015
  • Hashize 9 years