RDC: Icyorezo cya korera kimaze kwibasira abasaga 150 mu gace ka Ituri

  • admin
  • 14/09/2015
  • Hashize 9 years
Image

Mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa umubare w’abantu bamaze kwandura icyorezo cya Korera umaze kuzamuka kuva ku bantu 27 kugeza ku 146 mu ntara ya Ituri hafi y’ikiyaga cya Albert abagera kuri 2 nibo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo cya Korera

Nk’uko tubikesha radio okapi ari nayo dukesha iyi nkuru uduce tunyuranye two muri iriya ntara ya Ituri twibasiwe n’icyorezo cya Korera kuburyo buhambaye cyane ko mu cyumweru gishize habarurwaga abagera kuri 27 mu ntara yose ya Ituri ariko kuri ubu ibyegeranyo byakozwe n’abashinzwe ubuzima hariya muri Ituri bagaragaje ko abasaga 93 aribo bamaze kwandura korera mu gace ka Engavu naho abandi bagera kuri 28 nibo bamaze kugerwaho n’iki cyorezo mu gace ka Kikoga.



Isuku nkeya niyo iri kuza kwisonga mu kwanduza abantu indwara ya korera

Iyi mibare kandi iza yiyongera ku bandi bantu babiri bamaze guhitanwa n’iki cyorezo bo mu gace ka Nyakoma na Ndatule aha kandi biremezwa ko iyi mibare y’abapfa irmo kugenda yiyongera cyane ko abari mu bitaro barembye ari benshi.

Dogiteri Gustave Lossa ushinzwe gukurikirana abarwaye indwara z’ibyoreza aratangaza ko ubu bwiyongere bw’abari kurwara iki cyorezo buri guterwa n’isuku nkeya iri kubarizwa muri kariya gace. Aha Dr Gustave kandi yatangaje ko aba barwayi ba korera barimo guhabwa ubuvuzi ku buntu mu rwego rwo kubakurikiranira hafi cyane nk’abadafite amikoro

www.muhabura.rw

  • admin
  • 14/09/2015
  • Hashize 9 years