RDC: Félix Tshisekedi yemeye ko ibyabaye muri Ituri bisa na Jenoside

  • admin
  • 03/07/2019
  • Hashize 5 years

Mu ruzinduko rw’iminsi 3 yagiriye mu gace ka Ituri, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yemejwe ko ubwicanyi bwahitanye abasivire taliki 2 Nyakanga muri ako karere k’amajyaruguru y’iburasirazuba busa na Jenoside ndetse n’ubugambanyi.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2019 mu rugendo rw’iminsi itatu yagiriye muri Ituri

Mu kiganiro n’itangazamakuru i Bunia Perezida Tshisekedi yavuze ko ibyabereye muri ako gace ka Ituri bisa neza neza na Jenoside yabaye mu bihugu byo mu biyaga bigari.

Yagize ati “Mu bigaragara, ibi bisa no kugerageza Jenoside. Bashakaga gukongora Intara ya Ituri, no gukora ibintu bibi cyane bisa na Jenoside yabaye mu karere kacu k’ibiyaga bigali ,byose bigamije guca intege ubutegetsi bwa Kinshasa “.

Tshisekedi akomeza avuga ko atazigera atuza atarashyira hamwe ukuri ku bihishe inyuma y’ibikorwa byabereye mu ntara ya Ituri.

Ati “Mu by’ukuri birasa n’ubugambanyi, kugeza ubu icy’ingenzi ni ukumenyi ababiri inyuma.Ibi rwose sinzahwema kubikurikirana, nzakomeza kugeza ukuri kumenyekanye”.

Yakomeje avuga ko mu gitondo cya kare, yabanje kunyura mu gace ka Djugu, aho Abagizi banabi, abicanyi, bishe abagore n’abana, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’umuryango w’abibumbye ukorera muri aka gace ,buvuga ko imibare itaramenyekanya neza aho kugeza ubu abamaze kumenyekana bahasize ubuzima bagera ku 160 nndetse n’ibihumbi 300 bakuwe mu byabo.

Abahagarariye imwe mu miryango muri ako gace batangaza ko aba Héma arimo bibasiwe n’abicanyi. Hagati y’umwaka w’1999 na 2003, Ituri yakomeje kuba ikibuga cy’amakimbirane aganisha ku kumena amaraso muri iyo ntara hagati y’aba Héma n’aba Lendu ku buryo hari ibihumbi n’ibihumbi byahasize ubuzima bitewe n’ayo makimbirane.

Félix Tshisekedi yasabye ibihumbi by’abantu bahisemo gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro irwanira m’uburasirazuba bwa Congo gushyira mu gaciro bakagaruka mu bihugu byabo.

Ibi kandi abivuze nyuma y’uko aherutse gutangaza ko agiye guhagurukira bya nyabyo imitwe y’inyeshyamba yihishe mu gihugu cye irimo n’umutwe wa Kayumba Nyamwasa kandi ibi akaba yarasabye ibihugu bituranyi kumutera ingabo mu bitugu.

Nsengiyumva Jean Damascene/MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/07/2019
  • Hashize 5 years