RDC : FDLR yubuye ibitero mu majyepfo ya Goma

  • admin
  • 04/09/2015
  • Hashize 9 years

Kuri uyu wa 04 Nzeri inyeshyamba z’abanyarwanda FDLR zagabye ibitero mu gace ka Kisimba mu birometero ijana uvuye mu mujyi wa Goma.

Nkuko ababyiboneye n’amaso batuye muri ako gace kuva iki cyumweru cyatangira hamaze kubaho ibitero bya FDRL inshuro eshatu muri ako gace, aho izi nyeshyamba ziteye zirasahura zikica abaturage bikaba bitangazwa ko ibice bamaze kuyogoza ari Mwes, Karembe na Pinga ho mu burengerazuba bwa Kivu y’Amajyaruguru.

Abaturage babashije kwihagaragaho mu gace ka Minova na Micanga batangarije Radio okapi ko FDRL ikomeje gusahura buri kantu kose mu buryo budasanzwe, imwe mu miryango yahunze yatangaje ko inyeshyamnba z’abanyarwanda FDRL zahageze ku wa kane aho bita Peti na Pinga mu majyepho ya Kipinga. Ikindi kandi izi nyeshyamba kuri uyu wakabiri zafashe abacuruzi zirabambura ndetse zinabashyiraho iterabwoba.



Abatuye aka gace bibasiwe n’ibitero bya FDRL

Ikindi kandi kiri kuvugwa ni uko FDLR irimo gukoresha amashevari mu gutera umutekano mukeya mubturage mugace ka Massissi na Walekare. Kuri ubu abaturage bose bari bamaze iminsi batajya mu mirima ngo batagwa mu mitego y’izo nyeshyamba.

Uhagarariye ingabo za Leta ya Congo yemeje ko batangiye kohereza ingabo muri ako gace kugitrango zihagarike ibyo bikorwa by’inyeshyamba cyane ko n’abaturage bemeza ko n’ingabo za Congo ziba muri ako gace.

Yanditswe na Akayezu Snappy/ Muhabura.rw

  • admin
  • 04/09/2015
  • Hashize 9 years