RDC: FARDC yafashe mpiri inyeshyamba za CNRD/FDLR izindi 400 zirambika intwaro hasi

  • admin
  • 19/12/2019
  • Hashize 4 years

Tariki ya 18 Ukuboza 2019, ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (FARDC) zafashe abarwanyi ba CNRD/FDLR, abandi 400 barambika intwaro muri teritwari za Kabare na Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amagepfo.

Umutwe wa CNRD (National Council for the Renaissance and Democracy) wiyomoye kuri FDLR yombi irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Imaze hafi ukwezi igabwaho ibitero muri iyi ntara ya Kivu y’Amagepfo, FDLR yo yafatiwe bamwe mu bayobozi abandi baricwa.

Gen. Major Akili Muhindo Mundos uyoboye Akarere ka Gisirikare ka 33 gaherereye muri Kivu y’Amagepfo yemeje aya makuru, avuga ko aba barwanyi bafatiwe hagati y’agace ka Nindja muri Kabare na Nzibira muri Walungu.

Nk’uko mu nkuru dukesha 7 Sur 7 bitangazwa,Gen. Akili Mundos yavuze ko aba barwanyi bafashwe ndetse abandi barambika intwaro hasi.

Ati “Abarwanyi ba CNRD/FDLR basaga 400 barambitse intwaro, abandi barafatwa. Aba barwanyi baba mu mashyamba, hakaba ari ho ingabo za FARDC zabasanze, zirabagota maze zibategeka kurambika intwaro hasi.”

Abayobozi b’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse n’abarwanyi bayo bakomeje kwicwa, abandi bagafatwa hashingiwe ku makuru abaturage bakomeje gutanga. Kuva tariki ya 26 Ugushyingo, ubwo FARDC batangiye kugaba igitero muri terirwari ya Kalehe, ingabo zisaga 2000 za CNRD zimaze gufatwa ndetse izindi zarishwe.

Tariki ya 13 Ukuboza 2019, ubwo Perezida Felix Tshisekedi yaganiraga n’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, yemeje ko abarwanyi 1721 ba CNRD/FDLR bafashwe ndetse 95% by’ibirindiro by’uyu mutwe byamaze gufatwa.

Byakurikiranye n’umuhango wo gushyikiriza u Rwanda abarwanyi ba CNRD basaga 291 wabaye tariki 16 Ukuboza. Uyu muhango wabereye ku mupaka wa Rusizi/Ruzizi 1 wari uyobowe na Brig. Gen. Dieudonné Muhima ku ruhande rwa RDC na Gen. Maj. Alex Kagame ku ruhande rw’u Rwanda.

Ibi byose ingabo za Congo ziri kubigeraho nk’umusaruro w’ibitero bya Sokola 2 mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amagepfo byatangiye kugabwa ku mitwe yitwaje intwaro kuva tariki ya 30 Ukwakira 2019.

Mbere yaho hari abakuru b’imitwe nka FDLR, RUD Urunana na RNC bishwe nka Gen. Sylvestre Mudacumura na Lt. Gen. Africa Jean Michel, abandi barimo Ignace Nkaka wamenyekanye nka La Forge Fils Bazeye na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre wamenyekanye nka Abega na Col. Habib Madathiru barafatwa.

Ingabo za Congo zashimiwe intwambwe zimaze gutera mu kwesa umuhigo zihaye ariko zakomeje kuvugwaho kugaba ibitero no gufata abasivili muri Kalehe zikabita abarwanyi, kimwe no gutuma ibihumbi by’abaturage biswe impunzi birenga 30 bihungira mu mashyamba no mu misozi, abandi bakicwa.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/12/2019
  • Hashize 4 years