RDB yanyomoje amakuru y’ibihuha akomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi

  • admin
  • 14/06/2020
  • Hashize 4 years
Image

RDB yanyomoje amakuru y’ibihuha akomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi, avuga ko u Rwanda rwasubukuye ibikorwa bimwe na bimwe by’ubukerarugendo muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Mu itangazo RDB yashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Kamena 2020, yashimangiye ko ibyo bihuha bikomeje kuyobya abantu, bityo ko bidakwiye guhabwa agaciro.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ubuyobozi bwa RDB bwagize buti: “RDB ikomeje gukorana na Minisiteri y’Ubuzima, urwego rw’ubukerarugendo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, ngo harebwe uko ibyo bikorwa byazafungurwa mu gihe kizaza. Gahunda nizimara kunozwa zizatangazwa hifashishijwe imbuga z’itumanaho zizewe kandi binatangarizwe itangazamakuru.”

Abakwikakwiza ibyo bihuha bavuga ko amakuru yatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo Belise Kaliza mu kiganiro aherutse kugirana n’impuguke mu by’ubukerarugendo hifashishijwe ikoranabuhanga rya Webinar.

Muri icyo kiganiro cyabaye ku wa kane tariki 11 Kamena, ibyatangajwemo bihabanye n’ibivugwa, kuko Kaliza yagaragaje uburyo COVID-19 yazahaje ubukerarugendo bw’u Rwanda, n’ingamba zikomeje gufatirwa ahazaza mu gutegura kuzahura urwo rwego rwanegekejwe n’icyo cyorezo.

Muri icyo kiganiro cyakozwe mu buryo bw’ibibazo n’ibisubizo, Belise kaliza yagaragaje ko isubikwa ry’Inama Mpuzamahanga, gufunga amahoteri no gusubika ingendo z’indege kubera COVID-19, byahombeje u Rwanda amafaranga arenga miriyari 40 (akabakaba miriyoni 42 z’Amadolari y’Amerika).

Yavuze ko guhera muri Werurwe ubwo hakazwaga ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo , u Rwanda rwasubitse inama mpuzamahanga 45, na byo bikaba byaragize uruhare rukomeye muri icyo gihombo.

Yagize ati: “Guhera muri Werurwe ubwo COVID-19 yatahurwaga mu Rwanda, twagize igabanyuka ry’abarusura uriri ku kigero cya 54%. Inama mpuzamahanga zirenga 45 zarahagaritswe cyangwa zirasubikwa, bityo turabara igihombo cya miriyoni 42 z’amadorari y’amerika mu rwego rwose.”

Kaliza yashimangiye ko ibyakozwe byose byari mu nyungu z’Abaturarwanda n’abasura u Rwanda muri rusange, no kurinda urwo rwego kuzahazwa n’icyo cyorezo biruseho.

Yagarutse no ku buryo Leta y’u Rwanda yazirikanye bikomeye uburyo ubukerarugendo bwanegekajwe na COVID-19, ikagenera urwo rwego hejuru ya ½ cya miriyari zirenga 100 z’amafaranga u Rwanda yashyizwe mu kigega k’ingoboka.

Yavuze ko iyo nkunga igiye gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo kureshya ba mukerarugendo benshi no kwimakaza ikoranabuhanga mu kumeyekanisha ubukerarugendo.

Zoritsa Urosevic, Uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo (UNWTO) mu Muryango w’Abibumbye, yashimye ingamba u Rwanda rwafashe zigamije kuzahura urwego rw’ubukerarugendo, agaragaza ko ari urugero rwiza n’ibindi bihugu byakwigiraho.

niyomugabo/ MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/06/2020
  • Hashize 4 years