RDB mu rugamba rwo kuzamura ubwitabire bw’Abanyarwanda basura ibitatse u Rwanda

  • admin
  • 03/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

RDB itangaza ko kugeza ubu, imibare ya RDB igaragaza ko mu basura Parike y’Akagera Abanyarwanda ni 61%, naho mu basura Parike ya Nyungwe Abanyarwanda ni 37%, mu gihe mu Abanyarwanda ari 14% gusa basura Parike y’Ibirunga ari nayo yinjiza amafaranga menshi. Ugereranyije, Abanyarwanda basura izo Parike ni 37% gusa.

Ku itariki 01 Ukwakira, Ubuyobozi bw’Ishami ry’ubukerarugendo mu Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere “RDB” bwatangije ubukangurambaga bw’amezi atatu bise “Tembera u Rwanda”, bugamije gukangurira Abanyarwanda gusura igihugu cyabo dore ko uyu munsi bakiri bacye cyane.

Mu mwaka wa 2015, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda amafaranga arenga miliyoni 316 z’amadolari ya Amerika, gusa ngo uruhare rw’Abanyarwanda ni ruto cyane.

Iyi niyo mpamvu, RDB yatangije ubukangurambaga bw’amezi atatu yise “Tembera u Rwanda”, bugamije kureshya Abakerarugendo b’Abanyarwanda, kugira ngo nabo basure ibice nyaburanga by’igihugu cyabo.

Mu gutangiza ubu bukangurambaga, abvakozi ba RDB n’abandi bafatanyabikorwa banyuranye bakoze urugendo rw’iminsi ibiri, basura ibice nyaburanga bishingiye ku mateka, umuco n’umurage w’u Rwanda biri mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza na Huye.

Gusa, bibanda cyane ku hantu nyaburanga hadasurwa cyane hari muri iki gice bise “Umuhora w’umurage n’amateka (heritage corridor)”.

Kuri uyu muhora uhasanga ibice bimwe na bimwe bitaritabwaho, nko ku Rucuncu i Muhanga hafite amateka akomeye, ku Ijuru rya Kamonyi ryatuye Umwami Yuhi Mazimpaka, i Shyira hatuwe n’Umugabekazi Kankazi, Ibisi bya Huye byatuweho na Nyagakecuru, inzu ndangamurage zinyuranye, n’ahandi.

Nyuma yo kuzamuka umusozi wa Huye ufite ubutumburuke bugera ku bihumbi bitatu, ku gasongero kawo hazwi nko ‘Ku bisi bya Huye’, ndetse akabwirwa amateka ya y’umugore Benginzage bitaga ‘Nyagakecuru’ wayoboye aka gace mu myaka 400 ishize, Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB Belise Kariza yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rufite amateka menshi abantu batazi kandi ari meza.

Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB Belise Kariza

Ati “Twifuje guhera ubu bukangurambaga ku bucyerarugendo bushingiye ku muco, n’amateka kuko twibaza ko aricyo kintu dufite gitandukanye n’ibindi bihugu. Urebye twagitangiye ubwacu turi kumwe n’abandi bafatanyabikorwa bakora mu rwego rw’ubukerarugendo kugira ngo tumenye ibyiza by’u Rwanda natwe ubwacu.”

Belise Kariza avuga ko mu gutangiza ubu bukangurambaga bifuza ko Abanyarwanda bagira uruhare runini mu mafaranga yinjizwa n’ubukerarugendo.

Ati “Kugeza ubu imibare (abakerarugendo b’Abanyarwanda) iri kugenda izamuka ugereranyije n’indi myaka, ariko turifuza ko izamuka kurushaho,… mu bindi bihugu usanga ‘domestic tourism’ ikora cyane.”

Yongeraho ati “Muri rusange dufite intego yo kuzamura amafaranga aturuka mu bukerarugendo buri mwaka ho 25%, ntabwo twabigeraho dushingiye gusa ku bakerarugendo b’abanyamahanga.

N’Abanyarwanda bagomba kubigiramo uruhare, icyifuzo cyacu ni uko byaba 60% (abanyamahanga) kuri 40% (abanyarwanda),…kugera uyu munsi biri hasi cyane. Ngereranyije bigeze nko muri 20%.”

Ubu bukangurambaga kandi ngo buzanafasha kugaragaza ibice nyaburanga by’u Rwanda ahanini bititabwaho cyane, ndetse n’icyakorwa kugira ngo nabyo bitezwe imbere.

Ushaka gusura bene ibi bice nyaburanga wakwegera ibigo bifasha abakerarugendo cyangwa ukegera RDB mu ishami ry’ubucuruzi na reservation.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/10/2016
  • Hashize 8 years