RBC yagejejwe imbere ya PAC ku bwa miliyari 3,5 zaburiwe irengero

  • admin
  • 26/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Kuri uyu wa mbere abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (Rwanda Biomedical Center, RBC) bitabye Komisiyo ishinzwe gukurirkirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko Nshingamategeko, (PAC) basobanura aho miliyari 2,5 z’amafaranga y’u Rwanda bateretse Umugenzuzi Mukuru mu mpapuro aho yagiye, banabazwa ibibazo bijyanye n’imiyoborere mibi muri RBC.

Uretse ayo mafaranga miliyari 2,5 abayobozi ba RBC bagombaga gusobanura irengero ryayo, hari imiti iborera muri stock n’ita igihe ifite agaciro ka miliyari 2 n’iyanyerejwe n’abakozi ifite agaciro ka miliyoni 180, imikoranire hagati y’inzego, na miliyoni 940 zaburiye muri system ya SAGE 500 ikoreshwa mu micungire y’imiti n’amafaranga muri CAMERWA.

Ayo makosa yose ni ayagaragajwe mu igenzura ryakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu Kigo RBC mu gihe cy’amezi atatau yahamaze areba uko imari ya Leta ikoreshwa mu mwaka wa 2015

Abadepite bagize PAC icyo baba bakora ni ukugira ngo bamenye aho icyuho cyavuye no kugira ngo bakore ubuvugizi kuri RBC kugira ngo niba hari icyuho cy’itegeko kinozwe, no gutanga inama ku ikoreshwa neza ry’imari ya Leta.

Ubuyobozi bwa RCB bwabwiye abadepite ko nubwo Umugenzuzi Mukuru atabonye inyandiko z’uko ayo mafaranga yakoreshwejwe n’icyo yakoreshejwe, ubu izo mpapuro zihari ikibazo ngo ni uko mu mezi atatu bagombaga kuzitanga bakererewe.

James Kamanzi Umuyobozi wungiriye wa RBC yavuze ko 71% by’ayo mafaranga miliyari 2,5 yari imisoro yagombaga gutangwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kandi ngo ubu yamaze kwishyurwa, andi 29% na yo ngo yari imyenda RBC ifitiye ibigo bya Leta birimo na Polisi y’Igihugu na yo ngo yarishyuwe.

Ati “Nta mpungenge z’uko ayo mafaranga rwose ari umuntu ku giti cye wayanyereje, ni amafaranga y’imyenda hagati y’ibigo bya Leta kandi yarishyuwe.”

Ku gihombo cyatewe n’imiti imwe n’imwe iborera mu bubiko kandi hari ibitaro biyikeneye, Celsa Muzayire, Umuyobozi Ushinzwe gutumiza imiti no kuyitanga (Head of Medical Procurement and Production Division, RBC), yahakanye iby’uko imiti yataye igihe igeze kuri 500% mu kigo ayobora.

Avuga ko bikwiye kumvikana ko imiti ishobora guta igihe bitewe n’uko umubare w’abarwayi yari kuvura wagabanutse, ugereranyije n’imiti yari yatumijwe. Indi mpamvu ngo ni uko hari imiti Miniteri ategeka ko itazongera gukoreshwa ku Isoko bitewe n’uko haje indi iyisimbura.

Yavuze ko mu myaka itanu imiti yataye igihe n’iyapfuye ubusa ifite agaciro ka miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda (hagati ya 2010 -2015).

Ati “CAMERWA ntiyari ifite ingengo y’imari ya miliyari 5 ubu twebwe dufite miliyari 28, ingano ya stock yari yongereye, n’igihombo kigomba kwiyongera.”

Nibura imiti yabuze akamaro kandi yari yatumijwe ngo ifite agaciro ka miliyoni 429 mu mafaranga y’u Rwanda mu mwaka 2015, iyo ngo ingana na 2,4% nk’igihombo. Chelsa akavuga ko ku rwego mpuzamahanga icyo gihombo cyemewe, kandi biragaragaza ko gucunga imiti mu kigo cye ari ibyo kwishimira kugera kuri 98%.

Celsa Muzayire yabwiye abadepite ko system ya SAGE 500 ifasha mu gucunga ububiko bw’imiti n’amafaranga ayivamo, ngo basanze yarabagushije mu gihombo cya miliyoni 940, ayo mafaranga ngo ntibazi impamvu abura bahereye ku igenzura bakoze ubwabo kuko bo basanze nta kibazo bafite.

Ariko ngo abantu bo muri Maurice bagurishije RBC iyo system ya SAGE 500, bari gukora igenzura ryabo muri iyo System kuko mu Rwanda ngo nta burenganzira bafite bwo kuyinjiramo, kugira ngo barebe aho ikibazo kiri, ariko RBC igomba kuzishyura akazi kazakorwa n’aba IT bo muri Maurice kuko ngo biri mu masezerano.

Ku miti n’andi mafaranga byanyerejwe muri RBC byo ngo biri mu nkiko, abakozi bamwe barahagaritswe, abandi bagirwa abere.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro amaze kureba ibibazo biri muri RBC, yavuze ko ari urukurikirane rw’imiyoborere mibi yaranze icyo kigo, aho usanga abayobozi bariho ariko ngo batazi inshingano zabo, asaba ko byakosorwa.

Ati “Tugomba kuba ‘serious’ ku bintu by’ubuzima bw’abantu, wumvise ibivugwa muri RBC usanga hari uruhererekane rw’ibibazo mu buyobozi bwabanje. Igihe bazaba baticaye ngo baganire ku nshingano za buri wese, bizahora ari ibibazo gusa.”

Ku ruhande rw’Ubuyobozi busa n’aho ari amaraso mashya muri RBC, bayobowe na Dr Dr Jeanine Condo, bavuga ko bagiye kwikosora kandi ngo byaratangiye kuko ngo ubu ni bwo RBC kuva yabaho ifite umwuka mwiza mu bayobozi, kandi ngo ni na bwo inama yayo y’Ubutegetsi yuzuye nk’uko byatangajwe na Dr Usta Kayitesi umwe mu bayigize.

Yanditswe na Chief Editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/09/2016
  • Hashize 8 years