RBC ivuga ko umubare w’abandura indwara y’umwijima wiyongera umunsi ku munsi

  • admin
  • 16/12/2016
  • Hashize 7 years
Image

Ikigo Cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC gishimangira ko abantu bari gupfa bahitanwe n’indwara y’Umwijima muri iyi minsi barenze kure umubare w’abapfa bishwe na Sida, Akaba ari muri urwo rwego RBC ikomeje gushyira imbaraga mu gikorwa cyo gukingira ku buntu indwara y’Umwijima (HepatiteB na Hepatite C).

Ni Igikorwa cy’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda RBC cyo gukingira ku buntu ndeste no kwigisha ububi bw’indwara y’Umwijima muri iki gikorwa kandi abakingiwe bakaba bamanje gusobanurirwa ububi bw’iyi ndwara ya Hepatite n’uburyo bayirinda.

Abatuye mu Ntara y’uburasirazuba bishimiye cyane igikorwa cyo guhabwa urukingo rw’indwara y’Umwijima, Ibintu bo bafata nk’amahirwe adasanzwe cyane ko uru rukingo rusanzwe rugura amafaranga agera ku 15000Frw.

Gusa ku rundi ruhande aba baturage bakomeje kugararaza imbogamizi kubw’umubare muke w’abahabwa uru rukingo uba wateguwe na RBC bakaba bakomeje gusaba ko Leta yabafasha ikaba yakongera uyu mubare mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’Abatura Rwanda.

Nyuma yo gukingirwa aba baturage bishimiye iki gikorwa gusa basaba ko byaba byiza Leta y’u Rwanda ibafashije bakongera umubare w’abahabwa uru rukingo

Uwitwa Rumumba Jean Patrick umwe mu bahawe uru rukingo baganiriye na MUHABURA.rw, yashimye iki gikorwa ndetse anagaragaza ko nk’abaturage batari kubasha kubona amafaranga abafasha kugura uru rukingo iyo hatabaho gufashwa na Leta.

Rumumba ati “Urabona rwose nkanjye kubona amafaranga ibihumbi cumi na bitanu si ibintu byapfa kunyorohera ariko twagiye kumva twumva ngo Leta irimo gutanga urukingo rwa Hepatite ku buntu hanyuma natwe twaje hano baradupima kandi ngewe rwose byanshimishije”

Ikindi hano badusobanuriye ububi bw’iyi ndwara y’Umwijima ndetse banatubwira ko yandurira ahanini mu mibonano mpuzabitsina, mu gukoresha ibikoresho bikomeretsa byakoreshejwe n’undi muntu ushobora kuba ayirwaye, ikindi kandi banadusobanuriye uburyo bwiza bwo kwirinda iyi ndwara aho banatubwiyeko ari byiza kwikingiza iyi ndwara mbere y’uko igufata”

Ku ruhande rw’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima RBC bo bavuga ko byose biterwa n’amikoro ariko hakaba hari gahunda yo gukomeza kurebera hamwe icyakorwa kugirango Abanyarwanda babashe gukingirwa iyi ndwara imaze kuganza mu bihugu byinshi byo ku Isi, nk’uko bisonurwa Dr Jean Damascen MAKUZA Ushinzwe ishami rishinzwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri RBC.

Ati “Ubundi ibipimo twakoze twasanze akarere ka Musanze, Nyagatare, na Kayonza aritwo turere tuza imbere mu kugira umubare munini w’abanyarwanda bamaze kwandura iyi ndwara ya Hepatite ari nayo mpamvu twahise duhera muri Kigali na Musanze dukingira abantu 2000 muri Kigali ndetse no mu kwezi gushize twakingiye abandi 2000 mu karere ka Musanze”

Ubu rero na hano I Kayonza turakingira abandi baturage 2000 hanyuma no mu tundi turere tuzajya dukomerezaho uko amikoro azagenda aboneka kuko ni ibintu bihenze cyane uru rukingo rurahenda n’ubwo dufite umuterankunga kandi na Leta y’u Rwanda igira amafaranga itugenera yo gukoresha muri iki gikorwa cyo kubona inshinge zo gukingira abanyarwanda ku bwacu twifuza ko bose bazakingirwa kuko iyi ndwara ni mbi cyane”

Dr Jean Damascene kandi unahamya ko iyi ndwara ya Hepatite ihitana umubare munini w’abantu ku Isi ugereranije na Sida yagize ati “Iyi ndwara imaze kugaragara ko ari icyorezo gikomereye Isi, ikindi kandi burya Hepatite ntago wayigereranya na Sida kuko virusi ya Sida yo ifite abaterankunga bahagurukiye kuyirwanya ari benshi naho iyi Hepatite yo siko bimeze ninayo mpamvu usanga kuri ubu ariyo irimo kwica umubare munini w’abantu ku Isi ugereranije na Sida”

Ni muri gahunda y’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima RBC yo gukingira ku buntu indwara y’Umwijima imaze kuba muri zimwe mu ndwara zitwara ubuzima bw’abantu benshi ku Isi nk’uko bigenda bigarazwa n’amabarura ku buzima agenda akorwa hirya no hino ku Isi.
Dr Jean Damascen MAKUZA Ushinzwe ishami rishinzwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri RBC.







Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 16/12/2016
  • Hashize 7 years