Rayon Sports yongeye guha abakunzi bayo ibyishimo inyagira Amagaju FC

  • admin
  • 05/04/2017
  • Hashize 7 years

Umukino wo ku munsi wa 22 wa shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru wabereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Mata 2017, ugahuza Rayon Sports yari yakiriye Amagaju y’i Nyamagabe, warangiye iyi kipe ikomeje kwizera igikombe nyuma yo kunyagira Amagaju.

Ku munota wa 15 w’umukino, nibwo Rayon Sports yabonye igitego cyayo cya mbere gitsinzwe na Moustapha. Yaje kongera asubira Amagaju FC ku munota wa 34 w’umukino, ayabonera igitego cya kabiri maze icyizere kirushaho kuba cyose ku bakunzi ba Rayon Sports, ndetse igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari ibyo bitego bibiri ku busa.

Igice cya kabiri cy’umukino, Rayon Sports n’ubundi yashakaga gutsinda byanze bikunze ikongera umubare w’ibitego. Ku munota wa 60 w’umukino, Muhire Kevin yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu, maze abafana muri Sitade ya Nyamirambo izwi nka Regional barushaho kubyina intsinzi ari nako basaba igitego cya kane ngo bibe 4G (4 Goals) nk’uko bakunda kubivuga.

Ibi baje kubigeraho ku munota wa Djabel Manishimwe ku munota wa 67 w’umukino, maze ibyishimo by’abafana bari benshi baje kuyishyigikira biba byose. Gusa iminota isanzwe y’umukino imaze kurangira, ku munota wa 92 w’umukino, Alanga Joachim yaboneye Amagaju igitego cy’impozamarira, umukino urangira ari ibitego 4-1, Rayon Sports irushaho kwizera igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 05/04/2017
  • Hashize 7 years