Rayon Sports yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe

  • admin
  • 03/10/2017
  • Hashize 7 years

Amakipe agiye kongera gucakirana nyuma yuko yose uko ari ane yari yahuriye mu mikino ifungura irushanwa ry’Agaciro Football Championship, icyo gihe APR FC yatsinze AS Kigali 2-0, Rayon Sports yihererana Police FC kuri 1-0

Nyuma y’amasaha make Rayon Sports itangaje ko itazagaragara mu irushanwa rya ‘Ndi Umunyarwanda’ igomba guhuriramo na APR FC, AS Kigali na Police, iyi kipe yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe.

Irushanwa rya ‘Ndi Umunyarwanda’ rizamara iminsi ibiri ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rifatanyije na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu rwego rwo gusoza icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Kuri uyu wa 2 Ukwakira 2017 ubwo iri rushanwa ryatangazwaga ku mugaragaro, Rayon Sports yahise igaragaza ko itazarikina kubera ko ryaje ribatunguye kandi hari abakinnyi bayo benshi bavunitse, icyemezo cyaje guhinduka nyuma y’igihe gito.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Ndayisaba Fidèle, yatangarije Radio Rwanda ko intego y’iri rushanwa ari ukwizihiza icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge kizasozwa tariki ya 7 Ukwakira.

Yagize ati “Amarushanwa y’umupira w’amaguru y’igikombe cya ‘Ndi umunyarwanda’ yaje muri ubwo buryo mu bindi bikorwa byinshi byo kwizihiza icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge kuko imikino iri mu bihuza Abanyarwanda no kubunga. Ni yo mpamvu hatekerejwe ubufatanye hagati ya Ferwafa na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.”

Yakomeje agira ati “Ndi Umunyarwanda yongera gushimangira isano iduhuza nk’Abanyarwanda. abari mu mikino baba bafite intego, icyerekezo kimwe, ntabwo birebamo ikibatanya. Mu mikino iyo abantu bahuriye hamwe, yaba abakinnyi uko baba bahuje n’abashyigikiye, amakipe yabo, bose baba barangwa n’ikintu kimwe cyo kugira urukundo rw’amakipe yabo kuko imikino isabanisha abantu.”

Ndayisaba yanakomoje ku cyo kuba irushanwa ryaratinze gutangazwa ashimangira ko byahuye n’icyumweru cyahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge.

Yagize ati “Ntabwo twavuga ko byatinze kuko byaziye igihe kandi bihura n’icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge. No gutegura amakipe birumvikana amakipe yari asanzwe ahari, yitegura shampiyona, abakinnyi barabafite.”

Akomeza agira ati “Ferwafa yaganiriye n’amakipe yose kandi na Rayon Sports irabishyigikiye. Kuva ibiganiro byatangira, Rayon Sports yagaragaje ko yishimiye iri rushanwa. Ku byo yaba yarifuje ko byaganirwaho barabiganira na Ferwafa kuko niyo ishinzwe gutegura imikino, twe ntabwo twabijyamo. Amakipe yose ashyigikiye ‘Ndi Umunyarwanda’, niyo haba hari ikigoye abantu bakiganiraho bakakibonera ibisubizo.

Nyuma y’ibiganiro byahuje Rayon Sports na Ferwafa, iyi kipe yemeye gukina iri rushanwa ariko isaba koroherezwa gukoresha abakinnyi bayo bose yatanze ku rutonde nk’uko Umunyamabanga w’iyi kipe, Gakwaya Olivier, yabitangaje.

Yagize ati “Iyi gahunda nta Munyarwanda uwo ariwe wese utayishyigikira. Nagira ngo bisobanuke neza impamvu tutari twitabiriye, hari ibyo twabonye ko tutabasha kugeraho cyane ibisabwa; ibyerekeye n’abakinnyi bari bafite imvune twifuzaga ko baruhuka cyane cyane ko twagize imikino myinshi hanyuma hazamo n’ibyo bibazo by’imvune. Wari umwanya kuri Rayon Sports kugira ngo babanze baruhuke, cyane ko dufite imikino ya shampiyona ikomeye. Twabasabye ko abakinnyi bari kuri lisiti twatanze muri FERWAFA bose bazabasha kwitabira iri rushanwa kugira ngo bazibe icyo cyuho.”

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/10/2017
  • Hashize 7 years