Rayon Sports yihagazeho mu mukino wo kwishyura

  • admin
  • 30/07/2018
  • Hashize 6 years

Rayon Sports yari yihagazeho mu mukino wo kwishyura yahuragamo na USM Alger kuri iki Cyumweru itsinda igitego cya kare cya Ismaila Diarra ariko icyishyurwa mu minota ya nyuma, itahana inota rimwe.

Umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo “Robertinho” wa Rayon Sports yagiye muri Algeria afite akazi gakomeye ko kwitwara neza akoresheje abakinnyi 16 gusa batanarimo bamwe mu b’imena nka kapiteni Kwizera Pierrot, Usengimana Faustin, Muhire Kevin na Mutsinzi Ange Jimmy.

Uyu munya-Brazil yihagazeho akoresheje abakinnyi afite, ikipe ye itsinda igitego ku munota wa 28 cya Ismaila Diarra. Gusa USM Alger niyo yari yagiye yiharira umukino, igakina neza ariko amahirwe yo gutera mu izamu ntayisekere.

Amahirwe make y’iyi kipe yiyongereye cyane ubwo umwe mu bakinnyi bayo bakomeye Abderrahmane Meziane yagiraga ikibazo cy’imvune bikaba ngombwa ko asohoka mu kibuga agasimburwa na Walid Ardji mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

No mu gice cya kabiri, iyi kipe yakiniraga imbere y’abafana bayo yakomeje kurusha cyane Rayon Sports ariko ishyaka, ubwitange no gukorera hamwe cyane cyane mu gukiza izamu abakinnyi b’iyi kipe ihagarariye u Rwanda bagaragazaga bigatuma iminota yicuma.

USM Alger n’ubundi yari yatsindiye Rayon Sports i Kigali ibitego 2-1 mu mukino ubanza icy’intsinzi cyaje mu minota ya nyuma, n’ubundi no mu wo kwishyura yabonye igitego ku munota wa 86 cya Mohamed Amine Hamia cyabonetse nyuma y’uko iyi kipe yari imaze gutera ku mutambiko w’izamu.

Nyuma yo kunganya uyu mukino wa USM Alger byatumye Gor Mahia nayo yari yatsinze Young Africans mu wundi w’itsinda D ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota umunani inganya na USM Alger naho Rayon Sports ikaba ifite atatu mu gihe Young Africans ifite rimwe.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 30/07/2018
  • Hashize 6 years